Aba bombi ni bamwe mu bagabo bamaze igihe kinini mu ruganda rwâimyidagaduro mu Rwanda, byâumwihariko mu bijyanye no guteza imbere abahanzi no gutegura ibikorwa byabo. Icyakora, nubwo bagiye bahurira mu mirimo itandukanye, umubano wabo wagiye urangwa nâibibazo nâubushyamirane mu bihe bitandukanye.
Kuri iyi nshuro, ikibazo cyongeye kuvugwa cyane nyuma yâigitaramo The Ben yahuriyemo na Diamond tariki 30 Ukwakira 2026, aho Noopja yagaragaje ko atishimiye uburyo Alex Muyoboke yamufashe mu rugendo rwo kujya muri Uganda.
Noopja ashinja Muyoboke kutamutangira Passport kugira ngo ashobore kugenda, mu gihe amakuru InyaRwanda yamenye binyuze mu icukumbura agaragaza ko mu byangombwa birindwi Muyoboke yoherereje Alex Muhangi harimo n'icya Noopja.
Ibi byatumye havuka ibibazo ku cyatumye Noopja atagenda mu itsinda ryâabantu bari biteganyijwe ko bazabanza kujya muri Uganda, ndetse nâuruhare buri wese yaba yaragize muri icyo kibazo.
Ariko se, ni iki cyabaye hagati yâaba bagabo? Ese amakimbirane yabo ashingiye gusa ku rugendo rwa Uganda, cyangwa hari ibindi bibazo byari bimaze igihe byihishe inyuma yâimikoranire yabo?
Ubutumwa bwa Noopja bwongeye gukurura ibibazo
Mu minsi ishize, Noopja yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bwumvikanisha ko hari abantu atagicana uwaka na bo mu ikipe ikorana na The Ben.
Nubwo atigeze ahita avuga amazina yâabo avuga, imvugo yakoreshaga yatumye abakurikira ibikorwa bye bibaza niba hari amakimbirane akomeye yaba yaravutse hagati ye na bamwe mu bantu bakorana nâuyu muhanzi.
Ubutumwa aherutse gushyira hanze ni bwo bwatumye ibi bibazo birushaho kuvugwa. Yanditse amagambo agira ati: âIhene itagira ubwenge yanze gukurikira uyiragira, ikurikira uyibaga.â
Aya magambo yatumye benshi barushaho kwibaza uwo Noopja yari agamije, cyane ko mu gihe cyashize yari amaze gutambutsa ubutumwa butandukanye bugaragaza ko hari ibyo atishimiye mu mikoranire ye nâabo bakorana.
Icyakora, amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo kitari gishingiye gusa ku byabaye mu rugendo rwa Uganda, ahubwo ko hari nâibindi byifuzo nâibiganiro byabanje hagati ya Noopja na The Ben bitageze ku musaruro yari yiteze.
Noopja yashakaga ko Country Records ihangana na 1:55 AM
InyaRwanda yamenye ko Noopja yigeze kugirana ibiganiro na The Ben agamije kwinjizwa muri Country Records, ariko icyifuzo cye nticyemerwa.
Amakuru avuga ko Noopja yari afite igitekerezo cyo gukora Label ifite ubushobozi nâimbaraga bihagije ku buryo Country Records yashoboraga guhangana na 1:55 AM.
Iki gitekerezo cyaje nyuma yâuko Element avuye muri Country Records akerekeza muri 1:55 AM, ibintu byatumye Noopja atekereza ku buryo Country Records na yo yagira imikorere nâimbaraga byatuma ishobora guhangana nâiyo Label mu ruganda rwâumuziki.
Mu cyifuzo cye, Noopja yashakaga ko Country Records iba ikigo gifite imikorere ihamye, gifasha abahanzi kandi kigashobora guhangana nâibindi bigo bikomeye mu muziki.
Gusa, amakuru avuga ko The Ben atigeze yemera icyo cyifuzo, amugaragariza ko ibyo bitashoboka mu buryo yari abyifuza, kuko we ari umuhanzi wigenga.
Iki ni kimwe mu bintu byabanje kugaragaza ko icyerekezo Noopja yashakaga mu mikoranire ye na Country Records kitari gihuye nâicyo The Ben yari afite. Ibi bituma hari abavuga ko umuzi w'amakimbirane ya Noopja na Alex Muyoboke ashingiye kuri iyi ngingo, kuko ngo Muyoboke yagaragaje bidakwiye.
Ikibazo cya Passport cyatumye ubushyamirane bugaragara
Nubwo ibibazo hagati yabo byari bimaze igihe bivugwa, ikibazo cya Passport cyabaye intandaro yo kongera kubigaragaza ku mugaragaro.
Noopja yagiye agaragaza ko atishimiye uburyo Alex Muyoboke yamufashije mu gutegura urugendo rwo kujya muri Uganda, amushinja ko atamushyiriye Passport mu byangombwa byagombaga koherezwa kugira ngo abantu bajye muri icyo gihugu.
Icyakora, icukumbura InyaRwanda yakoze ku butumwa buri hagati ya Alex Muyoboke na Alex Muhangi ryagaragaje ko mu byangombwa birindwi Muyoboke yoherereje Muhangi harimo na Passport ya Noopja.
Ibi bitandukanye nâibyo Noopja avuga, kuko we yumvaga ko Muyoboke atigeze amutangira Passport, bigatuma atabasha kugenda mu gihe abandi bari mu rugendo.
Amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo cyari gihari kitari gusa icyangombwa cya Passport, ahubwo ko hari nâikibazo cyâumubare wâamatike yâindege yabonetse.
Amatike ane mu arindwi ni yo yabonetse, The Ben ahitamo abagenda mbere
Mu makuru InyaRwanda yamenye, Alex Muhangi yamenyesheje The Ben nâabandi bari mu ikipe ko mu matike arindwi bari bamusabye yabashije kubona ane gusa.
Ibi byatumye habaho ikibazo cyo kumenya abantu bagombaga kubanza kugenda nâabagombaga gutegereza.
The Ben ni we wafashe icyemezo cyâabagombaga kujya muri Uganda mbere, atanga amazina yâabari bagomba gufata indege ya mbere.
Muri abo, harimo The Ben ubwe, Noopja na Joshua, bari bateganyijwe kugenda mu gitondo.
Ku ruhande rwa Noopja, ariko, ikibazo yakomeje kugarukaho ni uko Alex Muyoboke atigeze amutangira Passport, bityo akabona ko ari we wagize uruhare mu gutuma atagenda ku munsi wa mbere.
Gusa amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo cyâamatike yabonetse ari ane gusa ari cyo cyari cyatumye habaho impinduka mu myiteguro yâurugendo.
Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rwa Muyoboke muri iki kibazo, cyane ko amakuru yâicukumbura agaragaza ko Passport ya Noopja yari mu zo yari yohereje kuri Alex Muhangi.
Noopja yageze muri Uganda atishimiye Muyoboke
Nyuma yâibi bibazo, amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko Noopja yageze i Kampala muri Uganda atishimiye Alex Muyoboke, amugaragariza ko atishimiye uburyo yamufashe mu myiteguro yâurugendo.
Byageze aho Noopja yandikira Muyoboke ubutumwa burebure, amugaragariza ko yumva yaramuhemukiye kandi ko na we yiteguye kumwishyura.
Ibi byerekana ko ikibazo cyari cyarenze kutumvikana ku rugendo, kikaba cyari cyatangiye kugira ingaruka ku mubano wâaba bagabo.
Nubwo Noopja yagiye agaragaza ko hari abantu atishimiye mu ikipe ikorana na The Ben, amakuru yâicukumbura agaragaza ko ikibazo afitanye na Muyoboke gifite nâandi mateka ajyanye nâibyifuzo yari afite mu mikoranire ye na Country Records.
Noopja na Alex Muyoboke ni abantu bamaze igihe mu ruganda rwâumuziki, kandi imikoranire yabo yagiye ihuriza hamwe ibikorwa bitandukanye byâabahanzi.
Icyakora, ibyabaye mu rugendo rwa Uganda byongeye kugaragaza ko hari ibibazo bitarakemuka hagati yabo.
Ku ruhande rumwe, Noopja yumva atarafashijwe uko yabikwiriye, ndetse akagaragaza ko hari uwamugiriye nabi. Ku rundi ruhande, amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko Passport ye yari yaroherejwe, mu gihe ikibazo cyâamatike make ari cyo cyatumye habaho impinduka mu rugendo.


