Kuri uyu wa Gatanu, Urubyiruko n’abatumirwa batandukanye batangiye kugera kuri Kigali Convention Centre, aho bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryibanda ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu “Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu”.
Ni ihuriro ryitabirwa n’abagera ku 2000 barimo abahagarariye inzego za Leta, urubyiruko, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere n’amadini n’amatorero.
Iri huriro ryateguwe na Imbuto Foundation, ni urubuga rwo gusangira ubunararibonye n’amakuru ashingiye ku bimenyetso bifatika, gushimangira ubufatanye, gutangiza ingamba zifatika zo kugabanya inda ziterwa abangavu no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu mu Rwanda.
Biteganyijwe ko hamurikwa ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.