Urugaga rw'abafolomo n'ababyaza rwababariye Apotre Gitwaza nyuma yinyigisho zibasebya
#Lifestyle

Urugaga rw'abafolomo n'ababyaza rwababariye Apotre Gitwaza nyuma yinyigisho zibasebya

2 views
•October 12, 2026
•pasco
Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwavuze ko rwakiriye neza imbabazi zasabwe n’ubuyobozi bwa Zion Temple nyuma y’ubutumwa bw’amashusho bwatambutse ku wa 7 Kanama 2026, bukagaragazwa nk’ubushobora gutesha agaciro umwuga w’abaforomo n’ababyaza.

Mu itangazo RNMU isohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, yavuze ko yababajwe n’ubutumwa bwari muri iyo video, kuko bushobora kugira ingaruka ku isura y’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’umuryango bakorera.

RNMU yavuze ko abaforomo n’ababyaza bafite uruhare rukomeye muri gahunda z’ubuzima, kuko batanga serivisi z’ubuvuzi zinoze, zitekanye kandi zishingiye ku kwita ku barwayi.

Itangazo rigira riti “Abaforomo n’ababyaza bafite uruhare rukomeye muri gahunda z’ubuzima batanga serivisi zinoze, zitekanye kandi zishingiye ku kwita ku barwayi. Bateza imbere ubuzima, barengera ubuzima bw’abantu, bafasha ababyeyi n’impinja.”

Uyu muryango wavuze kandi ko uruhare rw’abaforomo n’ababyaza rwagize akamaro mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, bityo ko bakwiye kubahwa no kumenyekana ku ruhare rwabo.

RNMU yagiranye ibiganiro na Zion Temple

Nyuma y’ubwo butumwa, RNMU yavuze ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple ku wa 7 Ukwakira 2026, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyari cyavutse.
Uru rugaga rukaba rwavuze ko rwakiriye imbabazi zasabwe Apotre Dr Paul Gitwaza ku wa 7 Ukwakira 2026, rwongeraho ko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n’agaciro k’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.

RNMU yagize iti “Twemeye imbabazi zatanzwe ku wa 7 Ukwakira 2026 na Apotre Dr Paul Gitwaza, kuko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n’agaciro k’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.”

Rwavuze ariko ko rwiteze ko hakomeza gufatwa izindi ngamba nziza zo kugarura icyubahiro n’isura y’abaforomo n’ababyaza.

RNMU isanzwe ihagararira abaforomo n’ababyaza mu Rwanda, ikavuga ko intego yayo ari uguteza imbere imibereho n’umwuga wabo, ndetse no kugira uruhare mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.

Uruhare rw’abaforomo n’ababyaza rwagize akamaro mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, aho imibare ya RDHS 2025 igaragaza ko impfu z’abana mu minsi 28 ya mbere zagabanutse zigera kuri 17 ku bana 1,000, zivuye kuri 19 mu 2019/20.
No comments yet. Be the first!