UTAH NICE MUMASHIMWE MENSHI NYUMA YOKUZENGURUKANA NA CHRIS EAZY MUBITARAMO BYA IWACU NA MUZIKA FESTIVAL
#

UTAH NICE MUMASHIMWE MENSHI NYUMA YOKUZENGURUKANA NA CHRIS EAZY MUBITARAMO BYA IWACU NA MUZIKA FESTIVAL

2 views
•July 27, 2026
•pasco

Mu gihe indirimbo ‘My Mind’ ikomeje kuba imwe mu zishimisha abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, umuhanzikazi Utah Nice yavuze ko iyi ndirimbo yahinduye byinshi mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse ko kuyikorana na Chriss Eazy byabaye nk’umugisha atari yarigeze ateganya.

Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival yabereye mu Karere ka Musanze.

Ubwo Utah Nice na Chriss Eazy bazamukaga ku rubyiniro baririmbana ‘My Mind’, abafana bayakiranye ibyishimo byinshi, barayiririmba ijambo ku rindi, ibintu byongeye kugaragaza ko iyi ndirimbo iri mu zikomeje kuranga iri serukiramuco rizenguruka igihugu.

Kuva iri serukiramuco ryatangira, aba bahanzi bombi bagiye bayihuriramo ku rubyiniro, aho buri gitaramo iba imwe mu ndirimbo zishimisha cyane abakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Utah Nice yavuze ko gukorana iyi ndirimbo na Chriss Eazy bitari muri gahunda yateguwe igihe kirekire, ahubwo byabaye mu buryo bwatunguranye.

Yagize ati: "Ni nk'ibintu byikoze. Navuga rwose ko byikoze. Yayumvise binyuze ku muvandimwe wanjye Cedric, ayikunda yemera ko ayijyamo, n'uko yayigiyemo gutyo."

Nubwo uburyo iyi ndirimbo yavutse bwari bworoshye, Utah Nice yavuze ko ingaruka nziza yayivanyeho ari nyinshi kurusha uko yari abyiteze.

Ati: "Yarankujije pe bishoboka, kuko yaba ari ku mibare, ku bantu, imbuga zinyuranye nka YouTube, Spotify n'izindi, kandi byaje atari ibintu nari niteze. Ni indirimbo navuga ko ari nk'umugisha kuri njyewe mu rugendo rwanjye rw'umuziki."

Uyu muhanzikazi agaragaza ko ‘My Mind’ itamwongereye gusa umubare w’abakurikira ibikorwa bye ku mbuga zitandukanye, ahubwo yanamufunguriye amarembo mashya mu muziki, bituma ibikorwa bye bitangira kumenyekana ku rugero rwagutse.

Ku bijyanye n’imbaraga agaragaza iyo ari ku rubyiniro ari kumwe na Chriss Eazy, Utah Nice yavuze ko bishingiye ku myitozo no kwigira ku bamubanjirije.

Yagize ati: "Ni ibintu ugenda wigira kuri bakuru bawe, ureba ‘performances’ zitandukanye, ugenda wiyungura ubumenyi. Nyagatare ni ko karere kantunguye."

Yasobanuye ko uburyo abafana bakiriye iyi ndirimbo kuva yatangira kuyiririmbana na Chriss Eazy bwatumye arushaho gutekereza ku cyerekezo azagenderamo mu muziki we.

Avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo yatangiye gutekereza ku yindi mishinga ikomeye, harimo no gukorana n’abahanzi batandukanye, kuko yabonye ko ubufatanye bushobora kuzamura urwego rw’umuhanzi.

Utah Nice yavuze ko afite indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze mu gihe cya vuba, kandi ko zizubakira ku rwego ‘My Mind’ yamugejejeho.

Yagaragaje kandi ko 2026 ari umwaka wamubereye uw’amahirwe, agaragaza icyizere ko 2027 na yo izamubera nziza, haba mu gusohora ibihangano bishya, gukora ibitaramo byinshi imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no gukomeza kwagura izina rye mu muziki nyarwanda.

Mu gihe MTN Iwacu Muzika Festival ikomeje kuzenguruka intara zitandukanye, ‘My Mind’ ikomeje kuba imwe mu ndirimbo zifasha Utah Nice na Chriss Eazy guhuza n’abakunzi b’umuziki, ibintu bikomeza kwerekana uburyo ubufatanye bwabo bwabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwa Utah Nice rwo gukomeza kwiyubakira izina rikomeye mu muziki.

 

Utah Nice yahuriye ku rubyiniro na Chriss Eazy baririmbana indirimbo ‘My Mind’ 

Chriss Eazy yakunze kumvikanisha ko indirimbo ye na Utah Nice ari umusaruro w’ubufatanye

No comments yet. Be the first!