
Ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.
Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).
Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n’inama zitandukanye n’imikino.
Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru n’amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy’iterambere ry’ikipe mu kwagura ibikorwa byayo ku masoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa kandi bugaragaza uburyo ikipe ikomeje kwaguka no kugera ku masoko mashya ku rwego mpuzamahanga. Hari amahirwe menshi y’ubufatanye, kwiga, guhanga ibishya ndetse dushishikajwe no gukorana na Visit Rwanda, mu buryo buzagira impinduka nziza, binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n’iterambere rya siporo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Janet Karemera, yavuze ko ubu bufatanye ari uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha u Rwanda ku Isi binyuze mu mikino ikunzwe na benshi.
Ati “Aya masezerano agaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo kugera ku bantu benshi ku Isi binyuze ku mbuga zikomeye ku Isi, no kwerekana igihugu cyacu nk’ahantu ho gusura, gushoramo imari no gukorera ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano aje akurikira imyaka umunani u Rwanda rumaze rukorana ibikorwa byo kwamamaza igihugu mu Bwongereza, kimwe mu bihugu by’ingenzi bikomokamo ba mukerarugendo basura u Rwanda.
Ati “Dushishikajwe no gukorana na Aston Villa mu kugera ku bantu benshi bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino. Binyuze muri ubu bufatanye, intego yacu ni ugushimangira umubano n’abantu basanzwe batekereza gusura u Rwanda, haba ku bw’ubukerarugendo, gushora imari cyangwa kwitabira ibikorwa by’ubucuruzi, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye no guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.”
?
No comments yet. Be the first!
