Yago yavuze kugaciro kimbabazi ndetse nokuba yarahindutse
#Entertainment

Yago yavuze kugaciro kimbabazi ndetse nokuba yarahindutse

1 views
•November 21, 2026
•pasco
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, yongeye kuvuga ku mpinduka yiyemeje kugira mu buzima bwe, agaragaza ko yamenye agaciro k’imbabazi, amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho mu ndirimbo nshya yise ‘Am Sorry Mama, Am Sorry Rwanda’, yashyize hanze amashusho yayo agaragaza ko yifuza gutangira ubundi buzima, asiga inyuma ibihe byaranzwe n’amakimbirane n’amagambo akomeretsa abandi.

Mu gusoza amashusho y’iyi ndirimbo, Yago yatanze ubutumwa busa n’ubwo gusezera ku bihe byashize, asaba u Rwanda, abo bakorana mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi bose baba barababajwe n’imvugo ze kumwakira bundi bushya.

Mu magambo ye, agaragaza ko hari amasomo akomeye yakuye mu byo yanyuzemo, by’umwihariko ko kubabarira no kubana mu mahoro bifite agaciro karenze gukomeza gushyamirana n’abandi.

Yagize ati: “Rwanda rwanyibarutse, Mama, mubyeyi, Munyarwanda, tuvukana. Wowe dusangiye uruganda rw’ubuhanzi, nawe umba inyuma mu byo nkora byose, nyumva, nyakira nanone ntushidikanye, narahindutse.”

Yakomeje agaragaza ko yamenye ko amahoro n'imbabazi ari indangagaciro z'ingenzi umuntu adakwiye gutesha agaciro, ashimangira ko kuba Umunyarwanda ari ishema rikomeye.

Ati: “Namenye ko Mama asumba byose. Namenye ko Rwanda ari igisabo njishe. Ko ndi Umunyarwanda iruta zahabu y’Isi yose. Ko imbabazi zisumba byose. Ko amahoro ari ubutwari, amahane akanganya umugayo. Ndaje nemye ntuje. Ntakebakeba ukundi. Nyakira Rwanda. Nyakira Mama. Nyakira nawe. Ngwino tujyane.”

Ubu butumwa buje bukurikira urugendo rwo gusaba imbabazi Yago yari yatangiye mu Ukwakira 2026, nyuma y’igihe yaranzwe n’impaka n’amakimbirane yagiranaga n’abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Yago yasabye imbabazi nyuma yo kwemera ko hari aho yagiye atandukira

Ku wa 20 Ukwakira 2026, Yago Pon Dat yashyize hanze inyandiko ndende asaba imbabazi Abanyarwanda, abahanzi, abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bose bashobora kuba barababajwe n’amagambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye.

Muri iyo nyandiko, yemeye ko hari amagambo yakoresheje atari akwiye, agaragaza ko hari igihe umujinya n’uburakari byamuganjije, bikamutera kuvuga ibintu atabanje gutekerezaho bihagije.

By’umwihariko, yagarutse ku mvugo yakoresheje mu kiganiro cyanyuze kuri shene ye ya YouTube ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo yasesenguraga indirimbo ‘Irya 4’ ya Bruce Melodie, agereranya amategeko avugwamo n’amateka ya Gitera.

Yago yemeye ko iyo mvugo itari ikwiye, asaba imbabazi buri wese yaba yarakomerekeje, aniyemeza kwirinda imvugo zishobora guteza amakimbirane, gusebanya no kubiba amacakubiri.

Yavuze ko yifuza ko ibikorwa bye byongera kuba umusemburo w’ubumwe, ubufatanye n’iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Icyo gihe yanatangaje ko yatangiye urugendo rwo kugarura ibikorwa bye n’ibya kompanyi ye mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ibikorwa bye byinshi abikorera hanze y’Igihugu.

Mu rugendo rwo kongera kubaka umubano n’abandi, Yago yagarutse no ku makimbirane yari amaze igihe afitanye na Bruce Melodie.

Aya makimbirane yari yarafashe indi ntera mu 2026, ubwo Yago yanengaga indirimbo ‘Irya 4’ ya Bruce Melodie, hakurikiraho kutumvikana ku magambo yakoreshejwe no ku mashusho y’ibiganiro byari kuri shene ya Yago TV Show.

Ibyo byageze aho shene ya Yago TV Show ihagarikwa kuri YouTube nyuma y’ibirego by’ihohoterwa ry'uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge, bijyanye n'amashusho yari yarashyizweho. Nyuma y'ubuhuza bw'umunyamakuru Jado Castar, Yago yemeye amakosa, asaba imbabazi.

Ku wa 30 Ukwakira 2026, yongeye kwandikira Bruce Melodie ku mugaragaro, amusaba imbabazi kandi amwibutsa ko bagikwiye kubana nk’abavandimwe. Ibi byakurikiye kugaruka kwa Yago TV Show kuri YouTube ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma y'iminsi yari imaze idakora.

Izi ntambwe zose zigaragaza ko Yago ari kugerageza gushyira iherezo ku makimbirane yari amaze igihe amuhuza n’abantu batandukanye, agahitamo inzira yo kuganira, gusaba imbabazi no kubaka umubano mwiza.

Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, ni umwe mu bantu bagiye bagira urugendo ruhuza itangazamakuru n’umuziki mu Rwanda.

Yamenyekanye cyane binyuze mu biganiro byanyuraga kuri televiziyo no ku muyoboro we wa YouTube, Yago TV Show, aho yagiye aganiriza ibyamamare, abahanzi n’abandi bantu bafite inkuru zidasanzwe.

Mu 2022 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Suwejo’, atangira urugendo rwo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi, nyuma yo kumenyekana cyane nk’umunyamakuru n’umukoze w’ibikubiyemo bijyanye n’imyidagaduro.

Ku wa 22 Ukuboza 2023, yashyize hanze Album ye ya mbere, akomeza kwagura ibikorwa bye mu njyana ya Afro-Fusion ihuza uburyo butandukanye bw’umuziki.

Mu 2024, yagize andi mahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ubwo yatoranywaga mu bahanzi 50 bo mu bihugu bitandukanye bagombaga kwitabira umushinga mpuzamahanga wa KeepClear Records NL, wo mu Buholandi.

Yago afite inkomoko muri Uganda, ariko yakuriye mu Rwanda, igihugu yagiye agaragaza ko afata nk'igihugu cye. Icyo gihe yabwiye TNT ko yishimiye amahirwe yo guhagararira igihugu yavukiyemo ndetse n’icyamureze.

Kuri ubu, indirimbo ‘Am Sorry Mama, Am Sorry Rwanda’ ni imwe mu ntambwe nshya Yago agaragaza mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, ashimangira ko yahisemo guha agaciro imbabazi, amahoro n’ubumwe.

Nubwo gusaba imbabazi ari intambwe ya mbere, ubutumwa atanga muri iyi ndirimbo bushyira imbere no gukomeza kubaho mu buryo bujyanye n'ibyo yiyemeje, kugira ngo ibyo avuga bihurire n'ibyo akora.
No comments yet. Be the first!