ALTO
Artist
ALTO

ALTO

Rwanda
0Followers
·
385Views
·
13Hits

Biography

Amazina ye asanzwe ni  Dusenge Eric akaba ari umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo uririmba injyan ya RnB. atuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi. Ni mwene Ngiruwonsanga Aimable na Uwimana Venantie, ni bucura mu muryango w'abana 6, barimo abakobwa 3 n'abahungu 3.

Alto Yinjiye mu muziki muri uyu mwaka wa 2018, ni umwe mu mpano zidasanzwe zigaragaje muri uyu mwaka, aho indirimbo ye ya mbere yasohoye ari iyitwa "Birandenga". Iyi ndirimbo yatunguye abantu benshi kubera ko ikoranye ubuhanga buhanitse mu rwego rw'umuziki. Iyi ndiribo yahise imenyekana kandi inakinwa ku maradiyo menshi mu gihugu ndetse inaza mu zakunzwe kurusha izindi mu gihe yasohokaga.

Nyuma y'aho alto yakoze izindi indirimbo nka "Kamalayika", na "Bye bye" anakorana na "Marchal UJEKU uzwi mu njyana yo Ku nkombo indirimbo yamenyekanye cyane bise " Niko Ndi" iyi yanakorewe videwo irimo imibyinire yihariye ya Kinyafurika.