

AMAG THE BLACK
Biography
Ama G the Black ni umwe mu banyamuziki bo mu Rwanda bazwi cyane mu njyana ya Hip Hop ahanini bitewe n’indirimbo ze zuzuyemo amagambo akarishye ariko ahuje n’ubuzima bwa buri munsi.
Ubusanzwe yitwa Amani Hakizimana. Yavutse kuwa 4 Nyakanga 1990, avukira mu Ruturusu, i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni mwene Abdoul Karim Ngayabateranya na Saphina Bankundiye. Ni uwa 2 mu muryango w’abana 5.
Yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2004 mu kwezi kw’Ugushingo, ahereye ku ndirimbo yise ‘Turagarutse’ yakoreye muri Studio ya Emile.
Uyu muhanzi nyuma yaje gusohora indirimbo nka ‘Urugendo’ akomeza gukorana n’abahanzi bakoreraga mu itsinda rya Tuff Gangz, by’umwihariko Bull Dog. Yaje kongera gukora indirimbo yise ‘Ndamukunda’ ayikorana n’abahanzi ‘Danny’ hamwe na Dre D Andre. Uyu muhanzi kandi yaje gukorana indirimbo yitwa ‘Nsobanukirwa’ ayikorana n’umuhanzi P-Fla.
Yaje kurushaho kumenyekanira mu ndirimbo ’Jalousie’ yakoranye na Bull Dog.
Mu mpera z’umwaka wa 2011, Ama-G The Black yongereye umuvuduko mu buhanzi bwe ubwo yakoraga indirimbo yise ’Igifu’, n’izindi nyinshi. Ibi bikaba byaratumye yongera kumvikana hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2012 yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, muri zo iyaje gutuma yigarurira abafana batari bake ni “uruhinja”
Mu mwaka wa 2013 ama g The black yatwaye ibihembo bibiri bya Salax award, ari byo “best upcoming artist” 2013, “best hip hop artist” muri uwo mwaka akaba yaranitabiriye irushanwa rya PGGSS Season 3.
Mu mwaka wa 2014 yakoze yakomeje gukora cyane aho yasohoye indirimbo yise “Care” iyi ikaba yaratumye atangira gufatwa nk’umuhanzi wibasira abakobwa cyane mu bihangano bye. Muri uwo mwaka kandi yanakoze Umusaza, Kimwe kimwe na Ikizubazuba.
Nyuma ya 2014 amag the black yatangiye kongera gukorana cyane n’abandi bahanzi bakomeye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka “Twarayarangije” yafatanyije na Bruce melody, n’iyiswe “Imyoto” yafatanyije na Riderman muri 2015, hamwe na “Ziada” yakoranye na urban boys na Bruce melody mu mwaka wakurikiyeho wa 2016.
Mu mpera z’umwaka wa 2016 Ama G the Black yasohoye indirimbo “Ikiryabarezi” yavugishije benshi ikaba nayo yaratumye yongera kwibazwaho, aho yari amaze kumenyekana nk’umuhanzi wibasira abakobwa mu ndirimbo nyinshi. Iyi ndirimbo yanayisohoye ubwo yari amaze amezi make atandukanye n’umukobwa bakundanaga bakaba bari banafitanye umwana 1 ari we mfura ya Ama G. Mu mezi make yakurikiyeho muri 2017 Ama G the Black yakoze indirimbo yise Lipstick nayo yanengaga urubyiruko rw’abakobwa. Muri uwo mwaka ariko Ama G the black yaje gutungurana yerekana umukunzi we mushya Uwase Liliane baje kurushinga mu mwaka wakurikiyeho ubu bakaba bafitanye umwana 1.
Nyuma yo gushinga urugo Amag yatangiye kumvikana yibanda ku ndirimbo zivuga ku mibanire y’abantu muri rusange aho Mu mwaka wa 2018 AmaG the Black yasohoye iyitwa “Biranshanga” n’iyitwa “umuntu” izi zombi zikaba zarakunzwe cyane. Mu kwezi kwa cyenda kw'uyu mwaka nibwo yumvikanye aririmba mu ndirimbo ikotomoni aho yafatanyije na Bruce Melodie incuti ye kuva kera. Iyi ikaba yaramenyekanye cyane muri uyu mwaka wa 2018
