

BABO
Biography
Babo ekeight ni umuhanzikazi ukora umuziki nyarwanda akaba akora injyana ya RnB afrobeat kuri ubu akaba arimo kwiga mu budage.
Ubusanzwe amazina ye ni Teta Barbara Horn, yavutse tariki 2/08/2001 kuri Sandrine Murorunkwere na Andreas Horn avukira I Kigali mu Rwanda. Amashuri abanza yayize mu Rwanda kuri International de Kigali hanyuma akomereza amasomo ye mu Gihugu cy’u Budage arinaho ubu atuye.
Umuziki yawutangiye mu mwaka wa 2015 ubwo yari afite imyaka 14. Indirimbo yahereyeho ni iyitwa “That is my life” yari ikubiyemo ubutumwa bushimira umuryango we, ikanatanga inama ku burere bw’abana. Iki kikaba cyari igikorwa gikomeye ku myaka ye. Nyuma y’igihe gito muri uwo mwaka wa 2015, Babo yahise akurikizaho indi ndirimbo yitwa “U Rwa Gasabo” iyi yo ikaba yari indirimbo ishishikariza abanyarwanda baba hanze (Diaspora) gushora imari mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2016 nibwo Babo yakoranye n’itsinda rikomeye mu Rwanda Urban Boys basohora indirimbo yiswe ‘Ich Liebe Dich’ aho Babo yumvikanamo aririmba mu rurimi rw’ikidage. Iyi ndirimbo yahise ituma Babo amenyekana cyane mu gihugu hose, ndetse agira abafana batari bake n’ubwo yageraga mu Rwanda gake kubera amasomo. Muri uyu mwaka wa 2016 kandi yahise anashyira hanze indirimbo ye yitwa ‘I Want You Back’ nayo yari indirimbo y’u rukundo.
Mu mwaka wa 2017 Babo yakoranye indirimbo na Musaza we witwa Charmant iyi bakaba barayise Friday, iyi nayo ikaba yarakunzwe n’abafana batari bake kubera amashusho meza cyane ari muri videwo yayo yakorewe mu Budage. Mu mwaka wa 2018 nibwo Babo yasohoye indirimbo yitwa “My Baby Boo” nayo yavugaga ku rukundo ariko yo ikaba itarakorerwa amashusho. Kuri ubu Babo afite indirimbo 5.
Mu buzima busanzwe ni umukobwa ukiri muto udakunda agakungu, akunda indirimbo cyane,aho akunda kumara umwanya areba indirimbo z’abandi. agakunda kureba film, cinema n’umupira w’amaguru.
