

BELY-B
Biography
Belby ni umuhanzikazi ukorera umuziki mu gihugu cy’u Burundi akaba akora injyana ya Afrobeat ivanze na Hip hop rimwe na rimwe.
Irankunda Belyse yavukiye i Burundi muri Komine ya Bubanza. Se umubyara ni u Murundi akaba yitwa Museru Eric naho nyina witwa Nzeyimana Jacqueline akaba u Munyarwandakazi, aba bombi bakaba batakiriho kuko Bely-B yakuriye mu buzima bw’ubupfubyi. Amashuri abanza yayize kuri Ecole primaire de Musinziro akomereza Amashuri yisumbuye yayize kuri Lycee communal urbain de Gitega.
Umuziki we yawutangiye mu mwaka wa 2016 aho yakoraga umuziki asubiramo indirimbo za kera aho yakoreraga mu mujyi wa Bujumbura agasubiramo indirimbo z’ibyamamare mu muziki zo hanze y’u Burundi n’iz’uburundi za Kera. Muri uwo mwaka yanakoranye n’abandi bahanzi bakizamuka bo mu Burundi indirimbo zitamenyekanye cyane. Indirimbo ye ya mbere yakoze wenyine yasohotse mu mwaka wa 2017 yakaba yarayise « Simoni », ikaba yaramenyekanye cyane mu burundi, no mu Rwanda, ibi byatumye arushaho gushyira ingufu mu muziki we. Kuri ubu indi ndirimbo ya kabiri yasohotse mu kwezi kwa 10, 2018 yitwa « Uzoza ryari »
