

CHARLY NA NINA
Biography
Charly na Nina ari bo Charlotte Rulinda (Charly) na Umuhoza Fatuma (Nina) Ni itsinda ry’abakobwa babiri bakora injyana ya pop. Umuziki wabo bawutangiye mu mwaka wa 2013 ubu ukaba umaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Charly ari we Charlotte Rulinda ni mwene yavutse 28 Nzeri 1989. Ni mwene Ignace Rulinda na Ancille Rulinda. Amashuri abanza yayize i Byumba ayisumbuye ayiga mu Ruhengeri kuri Lycee APIKIR akomereza kaminuza muri ULK, Naho Nina ari we Umuhoza Fatuma ni mwene Mugema na Murerwa Lukia.
Aba bakobwa bombi bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2010 aho bahuriye mu gitaramo cya Kitoko cyari kirimo n’abandi bahanzi nka Alpha Rwirangira wari umaze gutwara Tusker, na Miss Jojo aba bakobwa bakaba bari bahawemo ikiraka cyo gufasha aba bahanzi kuririmba ibyo bita ku backinga (backup singers) dore ko bari bamaze iminsi batangiye kujya mu muziki aho baririmbaga karaoke buri wese ku giti cye mu duce dutandukanye twa Kigali. Nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu byo kongera amajwi mu ndirimbo z’abahanzi baririmba live (Backing), Aba bakobwa bombi baje guhabwa akazi ko gukora backing mu irushanwa rya Pirimusi Guma Guma Super Star (PGGSS), aha naho bakaba baragaragaje ubuhanga budasanzwe. Charly yatangiranye na Season 1 aririmba muri Guma Gumakuva muri 2011, Nina nawe aza kumusangamo muri Season ya 3, mu mwaka wa 2013 bakorana indi myaka 2 kugeza 2014 aribwo baretse kuririmba muri Guma Guma bafasha abandi bahanzi. Ibi byatumye bamarana igihe kinini ndetse batangira no kubana mu nzu, ari nako barushaho guhura no kumenyana n’abahanzi batandukanye b’ibyamamare mu gihugu hamwe n’abanyamakuru n’abandi bantu bakomeye mu muziki nyarwanda.
Mu mwaka wa 2012 Charly yari yarakoze indirimbo ye ya mbere ari wenyine yise “Ntawe Ukuruta”, yakoreye muri Unlimited Records kwa Producer Fazzo, ariko ntiyagera kure, bituma abanza gutegereza ngo arebe uko yakwinjira mu muzika mu buryo bwatuma yamamara vuba. Nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini, aba bakobwa baje gufata umwanzuro wo kwihuza bagakora itsinda. Mu mwaka wa 2014 nibwo bakoze indirimbo yabo ya mbere bise “Ngwino”.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo imwe gusa, bahise basinya amasezerano na Alex Muyoboke umunyarwanda uzwiho cyane kumanaginga abahanzi bakizamuka akabageza ku mazina akomeye cyane. Aha hari mu mwaka wa 2014, aho bahise bakora indirimbo zitandukanye zirimo nka “Turambarana” bakoranye na Social Mula, bakomeza ku muvuduko udasanzwe aho basohoraga indirimbo hafi buri Mezi 2, bagahora mu matwi y’abanyarwanda bari batarabamenya neza. Guhera mu kwezi kwa 7 kwa 2014 mu gihe cy’umwaka bari bamaze gukora indirimbo 6, harimo Ngwino, turambarana, Mapenzi, Wibagirwa Vuba, Bye bye na Mwenyura, zari zimaze kumenyerwa ku maradiyo yose mu gihugu.
Mu mwaka wa 2015 mu kwezoi kwa 10 nibwo bakoze indirimbo yabo yahise ibamenyekanisha bidasubirwaho mu Rwanda no mu mahanga yitwa “indoro” indirimbo bakoranye n’umustar ukomeye wo mu gihugu cy’u Burundi witwa Big Farious (Big Fizzo) iyi ndirimbo ikaba yari indirimbo yabo ya 7. Kuva ubwo bakoze indirimbo zitandukanye zagendaga ziyungikanya nka “Agatege” na “OwBio is Coming Soonooma” zomuri 2016 na “Face to face”, “Mfata” na “Zahabu” zo muri 2017, izi ndirimbo zahoraga ku maradiyo n’amateleviziyo yo mu gihugu no hanze yacyo, bamenyekana cyane mu Gihugu cya Uganda aho bitabiriye igitaramo cyarimo perezida Yoweli Museveni, bamenyekana cyane mu Burundi, no mu karere kose aho banakoreye ibitaramo byinshi byabahaye amafaranga menshi bikabageza ku rwego mpuzamahanga. Mu kwezi kwa 12/2017nibwo bashyize hanze Album yabo ya mbere yiswe “Woman” yitiriwe indirimbo yabo irata imbaraga z’umugore bise “woman”, Nyuma y’aho batangaza ko batandukanye na Manager Alex Muyoboke bakomeza umuziki wabo nta manager bafite.
Bamaze gukora ingendo zo kuzenguruka ibihugu by’I burayi bahakorera ibitaramo inshuro 2 zose. Aho mu kwezi kwa 7 2018, bakoreye ibitaramo mu bihugu nka Suwede, Finlande, Norvege, u Buholandi n’u budage.
Mu mwaka wa 2018 bakoze indirimbo nka “Try Me”, Bakora iyitwa “I Do” bakoranye na Bebe Cool wo muri Uganda, ndetse na “Komeza Unyirebere” yakorewe amashusho agaragaza urwego rw’umuziki ruri hejuru.
