CINEY
Artist
CINEY

CINEY

Rwanda
0Followers
·
299Views
·
5Hits

Biography


Ciney Aisha ni umuhanzi w’umunyarwandakazi uririmba injyana ya Rap (Hip hop) na Afro hip hop ni ukuvuga rap ifite umwihariko wa kinyafurika, akaba ari umwe mu bakobwa bayobotse iyi njyana mbere y’abandi mu Rwanda.


Ubusanzwe yitwa Uwimana Aisha, Ciney rikaba izina ry’ubuhanzi. yavutse mu 1992, avukira mu gihugu cya Gabon, akaba yaraje mu Rwanda afite imyaka itatu we n’umubyeyi we n’abandi bana bavukana. Ni mwene Ernest Rudasingwa na Eugenie Somayire akaba mubyara w’umuhanzi Yvan Buravan. Amashuri abanza yayigiye kuri Ecole Primaire Kacyiru naho amashuri yisumbuye, icyiciro rusange yacyigiye kuri Institut Don Bosco Kabarondo ndetse na APAPE Gikondo nuko azakurangiriza kuri APE Rugunga. Naho Kaminuza ayigira muri Jomo Kenyata University aho yize ibijyanye n’imitangire y’amasoko no gukora amasezerano (procurement and contract management)

 

Yinjije muri muzika nyarwanda ahagana muri 2010, aho indirimbo yahereyeho ari iyitwa “Game of Love” yakoranye na Paccy, Knowless na D. Pink. Iyi ndirimbo yakurikiwe n’izindi nyinshi yakoze wenyine nka” Tuma Bavuga”, “Dogoni” n’izindi ……
Kugeza muri 2015 yari amaze gukora indirimbo 11, zirimo Ndabaga, Igire, Tuma bavuga, Ngwino nkwereke na Nkunda. Muri icyo gihe yabonye ibihembo 2, aribyo Diva awards, ikindi ku rwego rwa EAC yaherwe muri Congo gitagwa n’itsinda ryitwa Ndulu awards groups.

 

Nyuma y’umwaka wa 2015 uyu muhanzikazi yatangiye kugaragara gake cyane mu muziki nyarwanda aho yari amaze gutangira amasomo muri Kaminuza. 
Nyuma y’igihe kinini nta ndirimbo asohora mu mwaka wa 2016 Ciney yasohoye indirimbo yitwa “Impeta” arongera amara ikindi gihe ahugiye ku masomo n’akazi hamwe no gutegura ubukwe bwe bwabaye mu mwaka wa 2017, ubwo yari akirangiza amashuri. 
Indirimbo aheruka gusohora ni Iyitwa “Mr lover” yasohotse muri uyu mwaka wa 2018.


Ibindi yakoze: Ciney yakoze kuri City Radio mu biganiro bitandukanye, yabaye umuvugizi (P R) wa Kaymu (webste icuruza imyambaro kuri internet). Anaba ushinzwe relations publique no gutanga amasoko kuri Jumia market (Nayo akaba ari sosiyete icururiza kuri internet)