

DEMALLACKA
Biography
Ni umuhanzi w’umunyarwanda uririmba injyana ya afrobeat.
Ubusanzwe amazina ye ni Dusabimana Malick yavutse 1998 avukira i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. akaba ari mwene Nturanyenabo Zacharie na Ndamukunda Francoise. Amashuri ye yayize kuri college Inyemeramihigo ku Gisenyi mu cyiciro rusange (O Level) akomereza kuri UTB Nyamagumba aho yize ibijyanye n’amashanyarazi.
Umuziki yawutangiye mu mwaka wa 2013 icyo gihe akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye aho yari umwe mu bari bagize groupe (Crew) yitwaga “Phoenix B”, aho yari kumwe n’abandi basore nka Wiz Beat na Nobo 8, bakaba barakoze indirimbo nka “Go ahead|”, “Imitoma” , na “Igare ry’umwuka” ,Mu mwaka wa 2016 nibwo yatangiye gukora wenyine icyo gihe akaba yarakoze indirimbo ye ya mbere yakoze ari wenyine yitwa “Umubumbe” yaje kumenyekana nyuma yaho. Mu mwaka wa 2017 yasohoye iyitwa “Ayami” aza no gukora iyitwa “Azarara” mu mwaka wa 2018
