DANNY VUMBI
Artist
DANNY VUMBI

DANNY VUMBI

Rwanda
0Followers
·
576Views
·
702.9Hits

Biography

Danny Vumbi ni umuhanzi wo mu Rwanda ukora indirimbo mu njyana ya kinyafurika ivanze na hip hop, ariko ikozwe mu buryo wumvamo umwihariko we bwite. 


Amazina ye bwite ni Semivumbi Daniel, yavutse 28/10/1978, Ababyeyi be ni Jean Baptiste Serushago na Eline Kangeyo. Arubatse afite umugore n’abana 2 (Henry jayz Ineza and David Ihirwe). Danny Vumbi yize ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza y’uburezi ya Kigali (KIE), Ari naho yatangiriye umuziki ubwo yinjiraga muri band y’ikigo (KIE Music Band). Nyuma yo kurangiza amashuri yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu masuri yisumbuye ari umwarimu w’imibare nyuma aza no kuba mu buyobozi aho yabaye Ushinzwe imibereho myiza Mu murenge wa Kintobo.


Mu mwaka wa 2004 nibwo we na Gatsinzi Victor Fidele witwa Koudou bashinze itsinda rya The Brothers ryaje no kwinjiramo Ziggy 55(Fikiri Nshimiyimana) muri 2006. Iri tsinda ryaramenyekanye cyane muri iyo myaka kandi rikundwa n’abantu benshi aho ryamenyekanye ku ndirimbo nka: Bya bihe, Ikirori, Yambi, n'izindi nyinshi zakunzwe uri ibyo bihe. Nyuma yo gukorana imyaka hafi 7, itsinda the brother ryaje gusenyuka mu mwaka wa 2011 ahanini bitewe no kubura umwanya uhagije ku barigize.


Mu mwaka wa 2012,Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, ari nabwo yakoze iyitwa "Wabigenza ute?", biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ni Danger" n'iyitwa "Ni uwacu" yakoze muri 2015 zaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n'abafana dore ko zakunzwe n'ab'ingeri zose. Nyuma yaho Danny Vumbi yasohoye izindi ndirimbo nyinshi ari wenyine mu myaka yakurikiyeho, Harimo "Bango", "Ifoto","Bizu ya Yuda", "Injuruguti", n'izini nyinshi...


Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi wamenyekanye cyane kandi ufite uburambe muri muzika akaba ari umwanditsi mwiza w'indirimbo z'abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa ku rwego rwo hejuru.