

DAVIS D
Biography
Uyu umuhanzi ubundi ubusanzwe yitwa Icyishaka David yavutse mu mwaka 1993 Werurwe tariki 23 mu karere ka Huye. Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014 aho yaratangiye kumenyekana aho yakoraga indirimbo ye ya mbere yitwa "Kana ka maman" aho mu mwaka 2015 yakoze iyitwa " Biryogo"
Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane ku izina rya Davis D azwi mu njyana nyAfurika yatangiye mu mwaka wa 2010 icyakora ntiyahise abasha gushyira hanze indirimbo ze kuko ikibazo cy'amikoro cyari ingorabahizi. Mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ariko ntizicurangwe cyangwa ngo zikundwe.
Davis D asanga kuririmba injyana ab'ubu bisangamo bidahagije aho we yagerageje gukora ibishoboka kugira ngo n'abakuru abashakire indirimbo zibakumbuza ibihe byabo bakiri abasore
Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu muhanzi yumvikanye n'itsinda rigari rya "All Star Music" ryari riyobowe na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz bashaka kumufasha icyo gihe nibwo uyu muhanzi wari ukizamuka yashyize hanze indirimbo ye yise "Biryogo" ari nayo yatumye anamenyekana akaba icyamamare mu Rwanda.
Nyuma yaho uyu muhanzi yashyize hanze izindi ndirimbo zagiye zimenyekana cyane nka "Mariya Kaliza,Ma people n'izindi zigiye zitandukanye.
Mu mwaka wa 2016 nibwo uyu muhanzi yaje kwinjira muri "Incredible Record" ya Bagenzi bernard yamufashaga gutunganya imiziki.
Davis D kandi yakomeje kwamamara kukazina kumwami w'abana bitewe nuko mubihe bitandukanye yakunzwe cyane cyane n'igitsina gore, bikanagendana kandi namashusho y'uruhehemure cq ahenze cyane akunda gukoresha mubihangano bye.
