DEBY DEBORAH
Artist
DEBY DEBORAH

DEBY DEBORAH

Rwanda
0Followers
·
439Views
·
2Hits

Biography


Amazina ye bwite ni Humura Deborah, akaba ari umukobwa w’umuhanga cyane mu kugorora amajwi, ufite ijwi ryihariye kandi uzi kuririmba.


Yavutse mu mwaka wa 1998 avukira Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Se Yitwa Moshi Samson naho nyina akitwa Mukandori Donathille.
Iby’umuziki we abikomora ku babyeyi be kuko se umubyara ari we wahimbye indirimbo ya karahanyuze izwi cyane yitwa “Nkumbuye iwacu” yaje kuririmbwa na orchestra “Les Citadins” yaririmbagamo.  Akaba afitanye isano n’abahanzi bazwi mu muziki nyarwanda nka Mani Martin na Naason. 

 

Mu mwaka wa 2017 nibwo yinjiye mu mziki nyarwanda. Aho yatangiye gukora nk’umunyamuziki w’umwuga, akaba yararirimbaga mu mahoteri akomeye yo mu Rwanda, akora “Karaoke”.  Muri uyu mwaka kandi nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Ndabizi” anakorana n’itsinda rizwi cyane mu karere ka muhanga Western Boyz indirimbo yiswe “Sinahemuka”.
Deborah nanone yagiye akorana n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu kubakorera becking mu bitaramo (backup singers) cg kubafasha muri studio aho twavuga nka Knowless, Bruce Melodie na Mani Martin n’abandi…..


Deborah yaririmbanye kuri stage n’itsinda rikomeye muri Africa rya Sauti Sol ubwo bazaga mu Rwanda, biturutse kuri cover y’indirimbo yabo yari yarasubiyemo ari kumwe na Yemba Voice indirimbo yitwa “nelea” yaje kugera ku bagize iri tsinda bakayikunda cyane bituma bamutumira kuzaririmbana nabo.

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo Deby Deborah yongeye gusohora indirimbo ye ya 2 yiswe “Umunyenga”.