DREAM BOYS
Artist
DREAM BOYS

DREAM BOYS

Rwanda
0Followers
·
431Views
·
7Hits

Biography

Dream Boys ni itsinda ryo mu Rwanda ririmba injyana ya R&B, Afro beat ndetse na Bongo rigizwe n’abasore 2 aribo Platini na TMC rikaba rimwe mu matsinda akomeye cyane kandi amaze igihe kinini mu gihugu.


Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 yavukiye  i Bukavu muri DRC ari naho yatangiriye amashuri abanza, aza gukomereza amashuri mu Rwanda aho yize kuri ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro ,akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Gasange I Byumba, aza gusoreza muri Groupe scolaire officiele de Butare ari naho yahuriye na mugenzi we TMC bari banaturanye mbere y’aho ku Kicukiro.

TMC we ubusanzwe yitwa Mujyanama claude nawe yavutse muri Nzeri 1988 i Bukavu muri Congo aza u Rwanda akiri muto aho yigiye amashuri ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri E.S Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro.


TMC yaje gukomereza amashuli ye muri Groupe scolaire officiele de Butare aho yigaga u ishami ry’imibare n’ubugenge. Nyuma aza kwiga Kaminuza muri KIST.

TMC niwe wageze mu muziki mbere aho muri 2007 arangije amashuli yisumbuye yakoze indirimbo ya yari mu njyana ya hip hop. Nyuma y’aho muri 2008, yahuye na Platini wari ukirangiza amashuli yisumbuye kuko yamwigaga inyuma, batangiza itsinda bise: “Dream Boys” itsinda ryari ritangiye mu bihe Umuziki ugezweho mu Rwanda wari mu bihe by’impinduramatwara ikomeye.

Icyo gihe batangiranye na Lick Lick ari nawe wabagiriye inaa yo gukora  mu njyana ya bongo, nibwo TMC yavuye mu njyana ya hip hop atangira kuririmba bisanzwe.Dream boys yaje gukora indirimbo yabo yitwa “Nirizingua” yo mu njyana ya bongo irakundwa, Nyuma baza gukora n’izindi.. kugeza ubwo bakoze iyitwa “Magorwa” yahise ibamenyekanisha mu gihugu hose, ahanini biturutse ku butumwa burimo n’ubuzima buteye agahinda baririmbagaho. Kuva icyo gihe Dream Boys yahise iyoboka inzira yo kuririmba Ku Nkuru zibabaje zishingiye ku buzima busanzwe bwa buri Munsi, bituma ikomeza kwishimirwa n’abatari bake.

Mu mwaka wa 2009 ni bwo iri tsinda ryashyize hanze “Wanizingua”.  Album yabo ya mbere bayimurikiye i Huye muri Auditorium ya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2009. Muri iyo myaka Iritsinda ryakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane kubera ubutumwa bukarishye nka “Si inzika”, “Imfabusa”, “Mumutashye”, “Iteka n’iteka”, n’izindi nyinshi… kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo iri tsinda  ryamuritse album ya kabiri yiswe “Dufitanye isano”, bayimurikira kuri Petit stade i Remera. Mu mwaka wa 2011 nibwo batangiye gukorana na Alex Muyoboke nka Manager bakoranye kugeza muri 2012. Mu mwaka wa 2011 kandi mu “Ijoro ry’urukundo Award" , Dream Boyz yegukanye igihembo cya Best Caller Tune, igihembo cyatangwaga na MTN ndetse banegukana igihembo cy' Itsinda ryiza ry’umwaka muri Salax Awards

Mu mwaka wa 2012 aba basore bari bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi bakomeje gukora indirimbo zirimo ubutumwa ari nako bagenda bavagamo n’iz’urukundo, ku buryo n’urubyiruko rwagendaga rurushaho kubiyumvamo. Aha bakoza indirimbo nka “Uzambarize Mama”, “nakwanditse ku mutima”, n’izindi… muri uyu mwaka aba basore bahise bamurika album yabo ya gatatu bise, “Uzambarize mama”. Iyi ni album yari iriho indirimbo zinyuranye yagiye ikorana n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo; Eddie Kenzo w’i Bugande bakoranye iyo bise ‘No one like me’, iyitwa ‘Nzagaruka’ bakoranye n’umurundi T-Max,hamwe na ‘Rwanda uri nziza’ bakoranye na Kitoko, Riderman ndetse na Good Lyfe. Mu mwaka wa 2012 kandi ,wahiriye cyane Dream Boyz aho yegukanyemo ibihembo bibiri muri Salax Awards ari byo Best Group of the year ndetse n'indirimbo  “Bella” bakoranye na Kitoko itorwa nka Best Song of the year. Muri uyu mwaka kandi iri tsinda ryegukanye PAM (Pearl of Africa Music) Awards gitangirwa muri Uganda.

Mu mwaka wa 2013 Dream Boys nyuma yo gutandukana na Alex Muyoboke binjiye muri Kina Music ya Ishimwe Clement batangira, yarimo Dream Boys, Tom Close, Knowless na Christopher waje kuyivamo nyuma. Icyo gihe  basohoye indirimbo nka “Baramponda” bakoranye na Knowless, baza gukora nizindi zasigaye mu itwe y'abantu muri iyi myaka nka "Nshatse inshuti" na "Rubanda" bakoranye na Makanyaga Abdoul," Kanda amazi" n'izindi.. Dream boys ariko yagiye inakora izindi ndirimbo ku giti cyabo nka “Data ni nde?”, “Urare aharyana” n’izindi… kuri iyi nshuro nabwo bongera gufata uwanya wa 4 muri PGGSS season 3, aho umwaka wabanje batari bitabiriye irushanwa.

Mu mwaka wa 2014 itsinda rya Dream Boyz ryashyize ahagaragara album yabo ya kane bise ‘Data ni nde’ iriho indirimbo zitandukanye baherukaga gushyira hanze. Kuri iyi nshuro noneho baba aba 2 Mu irushanwa rya Guma Guma.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 iri tsinda rya Dream Boyz  ryamuritse album yabo ya gatanu bise ‘Nzibuka n’abandi’ yari iriho indirimbo 10 harimo nka Uzahahe uronke,Tujyane iwacu,waguye ahashashe, Warakoze , Nzibuka n’abandi, Karolina n’izindi.

Mu mwaka wa 2016 Dream boys yakoze indirimbo nyinshi zari zifite amavidewo ari ku rwego mpuzamahanga, nk’iyitwa "70", "Wenda azaza" ari nayo yitiriwe album yabo ya 6 , iyi yavugaga ku buzima bw’umwana wajugunywe na nyina akiri uruhinja, n’izindi.. muri uyu mwaka iri tsinda ryari rimaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma SS, Incuro 5 muri 6, kandi ryahabwaga amahirwe kuri buri nshuro, nyamara ryongeye kwegukana umwanya wa 2. Byari bimwe mu bihe Dream Boys itazibagirwa, nyamara ntiyacitse intege kuko mwaka wakurikiyeho wa 2017, iri tsinda ryageze ku nzozi zo Gutwara irushanwa rya PGSS, Aho begukanye Season ya 7, nyuma y’imyaka irindwi babiharanira.. 2017-2018 nabwo Dream Boys yakoze indirimbo nka “Kizunguzungu”, “Yale yale”, inakora indirimbo zakunzwe cyane u mwaka wakurikiyeho wa 2018, ari zo “Romeo & Juliette”, “Iri joro ni Bae”, n’iyitwa “Niko Ye”?

Kugeza mu mpera za 2018 itsinda Dream boys ryari ku mwanya wa mbere mu Matsinda akora umuziki mu Rwanda, ku rutonde rukorwa na Realhitrwanda, rikaza ku mwanya wa 6 kurutonde rusange rw’abahanzi 200 ba mbere mu Gihugu.(reba uko urutonde ruhagaze ubu) aha ni nyuma y’uko Itsinda Urban boys bakunda guhanganira umwanya ryari rimaze gutandukana na Safi madiba bigatuma Dream boys ibacaho nyuma yo gukorana indirimbo n’abandi bastar nka DJ Miller, Riderman, n’abandi..