FIFI ROX
Artist
FIFI ROX

FIFI ROX

Rwanda
0Followers
·
1.0KViews
·
4Hits

Biography

Fifi Rox ni umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip hop, akaba yaratangiye umuziki we mu mwaka wa 2017. Amazina ye Nyakuri ni IRADUKUNDA ingabire Roselyne Fifi yavutse 21/08/1997 kuri Ntaganira JMV na Nyirandimubeza Ernestine, avukira   mu karere ka nyarugenge mu mujyi wa Kigali, umurenge wa nyakabanda, akagari munanira 2, Akaba ari naho akorera umuziki we kuri ubu.


Umuziki we yawutangiye muri 2017, aho indirimbo ya mbere yahereyeho ari iyitwa “Come Back” nyuma yahoo aza gukora iyitwa “ubuzima” yakoranye na Kodama. 

Indirimbo yamumenyekanishije kurusha izindi ni iyo yakoranye na Queen Rapper yitwa “Abamikazi” indirimbo yamenyekanye cyane kubera amagambo yumvikanaga muri iyo ndirimbo asubiza Ama G the Black aho aba bakobwa bamubwiraga ko Atari ibiryabarezi iyi Ndirimbo yasohotse mu ntangirio z'umwaka wa 2018, aho muri uwo mwaka Fifi Rox yawukozemo ibikorwa byinshi bigamije kumenyekanisha izina rye. Aha yongeye gukorana na Queen Rapper basohora indi Ndirimbo bise “Irindi joro” iyi ikaba yaramenyekanye cyane kubera imiririmbire yihariye hamwe n'amagambo akurura abagabo yuzuye muri iyi Ndirimbo. Muri uyu mwaka Kandi Fifi Rox yagaragaye mu bitaramo bya Rwanda Music First agaragara Ari kumwe n'abaraperi bakomeye mu muziki Nyarwanda nka Bull dog, P Fla n'abandi .. ndetse agaragara no mu bitaramo bitandukanye mu mugi wa Kigali. 

Fifi Rox Kandi yagiye agaragara mu Ndirimbo Nyinshi yakoranye n'abandi bahanzi, ariko atangira kugaragara cyane mu Ndirimbo yakoze wenyine nk'iyo yose "Isezerano" yasohotse mu mpera za 2018 hamwe n'indi yise "Kiboss" yakoze mu ntangiriro z'umwaka wa 2019. 

Kurubu indirimbo Fifi Rox aherutse kugaragaramo, Ni iyitwa "Nzakuzire" aho yongeye gukorana na Queen Rapper wari umaze iminsi atigaragaza cyane mu muziki.