

GRATIEN NIYITEGEKA SEBURIKOKO
Biography
Niyitegeka Gratien ni umuhanzi ukomeye uzwi nk’umunyarwenya unavuga amazina y’inka mu misango y’ubukwe. Akora ingeri z’ubuhanzi zinyuranye nk’ Ibyivugo, indirimbo, ikinamico, filime, amazina y’inka, urwenya n’ibitutsi bitari mpangara nguhangare.
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1978. Ni mwene Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette. Yavukiye ahahoze hitwa i Byumba muri Kiyanzi , ubu ni mu Murenge wa Ntarabana Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi. Yarangije Kaminuza muri 2007, ahabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 2008 mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali[KIE]. Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.
Akinjira mu bya sinema, izina rye ryabaye ikimenyabose ni ‘Sekaganda’ muri film ‘Zirara Zishya’. Iyi yayikinnye akiri mwarimu mu mashuri yisumbuye gusa mu 2015 yabivuyemo yiyegurira ubuhanzi ari nawo mwuga watumbagije ubukungu bwe kurusha imyaka yabanje.
Gratien Niyitegeka yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa "Seriburikoko" aho ariwe ukina yitwa Seburikoko akaba ari naho yakomoye iryo zina. Iyo filime arayiyobora agafasha no mu kuyandika, akanayikinamo.
Gratien Niyitegeka akina no mu ikinamico "Umurage", aho akina yitwa Yabesi , akaba n’umwe mu bagize itorero Indamutsa za RBA zikina amakinamico anyura kuri Radiyo rwanda
Se umubyara yandikaga umuziki mu majwi ya ’musique classique’ y’abagatolika, n’ubwo we yakuze yarabiretse. Yakundaga gucuranga ‘accordeon’, icyo gihe Gratien yari mfite imyaka nk’itanu. Yakuze akunda indirimbo za Rujindiri, n’izindi…
Ku bijyanye n’ubuhanzi bw’indirimbo Gratien yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2016, aho yasohoye indirimbo nyinshi zamenyekanye harimo nk’iyitwa “Shimwa mana”, “Nyashya ya Baba” “Datsa we” n’iyitwa “Mama” nyuma y’ikiruhuko kitari gito yongeye kugaragara aririmba mu ndirimbo yamenyekanye cyane “Ikipe turayitsibura” yasohotse mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.
