

HOLLY GIGI
Biography
Holly Gigi ni umuhanzikazi wo mu Rwanda ukora indirimbo ze mu njyana ya RnB ivanze na Afro beat, Akaba atuye mu karere ka Rubavu.
Ubusanzwe amazina ye ni NIYITEGEKA Holy Gift Amale akaba ari mwene Niyitegeka P. Abdoul na UMUTONIWABO Shakilla. Yavutse mu mwaka wa 2000 avukira ku Gisenyi. Amashuri abanza yayigiye kuri APEFE Mweya aza gukomereza ayisumbuye ku bigo bitandukanye aho yize kuri Rambura Fille muri Tronc commun (O Level) nyuma aza kujya kuri ES Kirinda, na College Inyemeramihigo arangiriza Ku Ishwemu.
Umuziki yawutangiye akiri muto kuko akiri muri Primaire yari yaratangiye kujya mu matsinda akora imbyino zigezweho (dance moderne) iyi mpano yo kubyina yakomeje gukura kuko yakomeje kubikunda kandi akajya anabikora ahantu hose yagiye anyura, ari nako yigana indirimbo z’abandi rimwe na rimwe. Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye aho yahise atangirira ku ndirimbo yise “Crasy in Love”
Mu Buzima busanzwe Holly Gigi akunda umuziki no kureba filime akaba anakina umukino wa Karate aho afite umukandara w’ubururu.
