

JAY POLLY
Biography
Jay Polly ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Umwe mu batangije injyana ya Hip hop, n’amateka y’umuziki ugezweho mu Rwanda, Akaba yaramenyekanye cyane ku butumwa bukarishye atanga mu ndirimbo ze. akora Gangsta Rap ya old school.
Jay Polly ubusanzwe yitwa TUYISHIME Joshua Polly, yavutse yavukiye ku itariki ya 5/07/1988 avukira i Gikondo mu mujyi wa Kigali, mwene NSABIMANA Pièrre na MUKARUBAYIZA Marianne. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Jay polly yakundaga umuziki kuva akiri muto, kandi yajyaga yandika imirongo y’indirimbo na mbere y’uko atangira kumenyekana nk’umuraperi. Amashuri abanza yayize ku Ishuli ribanza rya Kinunga. Ayisumbuye ayatangirira kuri E.S.K ku Kicukiro aho yize ibijyanye n’ubugeni (Arts Plastiques).
Yakuranye na bamwe mu bamenyekanye mu batangije umuziki wo muri za 2008, ubwo inkundura yo gutangiza umuziki ugezweho yatangiraga. Gukunda injyana ya rap, Jay Polly yabikuye kuri mukuru we witwa Maurice wakundaga kumva umuziki cyane cyane injyana ya Rap. Mu mwaka wa 2002, icyo gihe yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagiye muri groupe ibyina injyana zigezweho (danse moderne) yitwaga “Black Powers”, amara uwo mwaka wose ayibyinamo.
Mu mwaka wa 2003, ageze muri E.S.K, yongeye guhura n’imwe mu nshuti ze zo mu bwana ariyo GREEN P. Kuko yari amaze kumenyera kubyina, byamufashije gukomereza mu yindi groupe aho ku ishuri, ari nako akunda kwigana indirimbo z’abandi mu bitaramo byaberaga ku ishuribyateguwe mu rwego rw’ikigo.
Mu 2004, afatanije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze itsinda bise G5.Icyo gihe batangira kwandika indirimbo ndetse mu gihe gito bari bageze muri studio TFP kwa BZB, aho bakoreye indirimbo yabo ya mbere bayita “NAKUPENDA”, iyi ndirimbo ikaba yari mu ndimi z’igiswahili n’ikinyarwanda, ikaba yari mu njyana ya RnB. Muri uyu mwaka, mu kwezi
kwa gatandatu bakoze indi ndirimbo bayita “NGWINO”, aho Green yaririmbaga naho Jay akora ahari rap, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Rama Kweli. Iki gihe muri G5 haririmbagamo abantu babiri gusa aribo Jay Polly na Green P.
Tukiri muri uyu mwaka wa 2004, Jay Polly yakoze byinshi muri muzika kuko yarimo awinjiramo, nyuma y’amezi atarenze abiri, icyo gihe hari mu kwezi kwa munani nibwo basohoye indirimbo ya mbere yose ari rap aho we na Green P na Perry G bayifatanije. Iyi ndirimbo yitwa “Hip Hop Game.”
Jay Polly yaje kumara igihe adasohora indirimbo icyo gihe G5 iba irahagaze. Hagati aho yarimo ashakisha studio yo gukoreramo, anagerageza kwandika indirimbo atibagiwe n’akazi nyamukuru k’amasomo. Ari kumwe na Green P baje guhura na Lick Lick akorera muri ONB ku Kicukiro, nyuma y’iminsi mike abahuza na Bulldogg, aho bahereye bashinga Tough Gangs.
Muri icyo gihe, Jay Polly yahakoreye indirimbo yitwa “Money”, Green P akorana na The Ben indirimbo yitwa “Nyumvira” naho Bulldogg akora “Abirabura”. Kubera ikibazo cy’ijwi ritabaga ari ryiza mu ndirimbo zakorerwaga aho muri ONB, bahisemo ko zidasohoka, nyuma zikosorerwa muri studio nka F2K na Sound of Hope. Imwe mu ndirimbo bakoze nka crew ni
“Freestyle” icyo gihe bari bane, harimo na Twizzy Bo.
Aho Lick Lick agereye muri F2K nibwo batangiye gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane nka “Kwicuma”, “Sigaho”, “Umenye ko”, “Target Ku Mutwe” iki gihe bari bamaze kumenyana na Pacson, aha Tough Gangs bakaba bari basigaye ari batatu kuko Twizzy Bo yari yaramaze kujya kwiga mu Buhinde. P FLA amaze igihe kitari kinini ageze mu Rwanda, ntibyatinze aba yinjiye muri TOUGH GANGS kuko yakoraga style isa n’iyabo. Indirimbo ya
presentation nk’umwe mu bagize crew ni “Umunsi W’imperuka (Remix).” Nyuma gato hiyongeraho Fireman wari usanzwe ari kumwe na Bulldogg.
Uretse kuba umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz Jay polly yananyuzagamo agakora indirimbo ku giti cye zagiye zimwongerera izina, urugero nk’iyitwa “Ndacyariho” yasohoye muri 2009 yakoreye muri F2K ikozwe na Junior, ikaba yaramubereye ipfundo ryo kwamamara no kumenyekana ku giti cye, aho yafatwaga nk’indirimbo ihagarariye injyana ya rap muri icyo gihe, ku buryo mu mwaka wa 2010, Jay Polly yegukanye igihembo cy’umuraperi uhiga abandi (best hip hop artist) muri Salax awards 2010.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2012 nibwo itsinda rya Tuff Gangz ryari mu bihe byaryo byiza kurusha ibindi byose bagize, icyogihe bakoze indirimbo nyinshi zirimo Mu gihirahiro, umupfumu uzwi, Kwicuma, inkongoro y’umushimusi ikizibiti, amaganya n’izindi nyinshi bakoranye nk’itsinda ariko nanohe ntibyabuzaga umwe mu barigize kuba yakora indirimbo ari wenyine urugero nk’iyitwa “akanyarirajisho” yakozwe na Jay polly izi ndirimbo zikaba zarakunzwe bidasubirwaho n’urubyiruko, injyana ya Hip hop ishinga imizi kugeza ku kigero izindi njyana nka afrobeat zari zaragezeho mu myaka yabanje. Iri tsinda ariko ntiryasibaga kuvugwamo gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo rwa hato na hato n’ubwumvikane buke ku barigize, ibi byendaga kuzaba intandaro yo gusenyuka kwaryo.
Mu mwaka wa 2013 jay Polly yasohoye indirimbo nyinshi yakoze wenyine, n’ubwo yari akibarizwa muri Tuff Gang. Indirimbo zamenyekanye icyo gihe ni nka “Ndacyariho”, “Deux fois deux” n’izindi nyinshi harimo izo yakoreye muri Tuff Gang nka “Ex wife”n’izindi… Muri uyu mwaka ariko Jay Polly ntiyitabiriye irushanwa rya PGGSS season ya 3 ryegukanywe n’umuraperi Riderman nyamara abafana ba Tuff Gangs bo bagatera hejuru bavuga ko Bull dog yaba yibwe amajwi.
Jay Polly ariko yakomeje gukora cyane kugeza ubwo mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 yegukanye igihembo cya PGGSS Season ya 4. Muri uyu mwaka nibwo Jay Polly yakoze zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane bidasubirwaho nka……… atangira no kwiyita Kabaka bisobanura umwami (mu njyana ya hip hop) anashyira hanze album ye ya kane yise “IKOSORA”.
Nyuma yo gutwara iri rushanwa, itsinda rya Tuff Gangz ryatangiye kuzamo ibibazo byinshi kugeza risenyutse, abari barigize bashinga irindi tsinda ryiswe Stone Church ritabarizwagamo Jay Polly. Muri iki gihe nibwo Jay Polly yakoze indirimbo nka ‘Oh my God”, “Ninde?” “Ku Musenyi” n’izindi yagiye akorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka “Go With me” yakoranye na Aime Bluestone, “Hisha mu nda” yakoranye na Bruce Melody n’izindi nyinshi…
Mu mwaka wa 2016 Jay Polly yari yaramaze kwigarurira Imitima ya benshi kurusha abandi bahoze bagize Tuff Gang, muri uyu mwaka nibwo Jay Polly yashyize hanze album ye Abum ya gatanu yise ‘Ubuzima bwanjye” Jay polly ariko yakomeje no gusohora indirimbo zikunzwe bidasanzwe aho izazwi cyane ari “Umwami Uganje” n’iyitwa “Umupfumu uzwi” Jay Polly kandi yanakomeje kujya aririmba mu ndirimbo zihuriweho n’abastari benshi nk’iyitwa “Too Much” yavugishije benshi, n’izindi.
Mu mwaka wa 2018, Jay Polly yaje kugira ibyago akatirwa amezi 5 y’igifungo, azira gukubita umugore we bashakanye amara umwaka wa 2018 asa n’utakivugwa mu muziki nyarwanda kugeza ubwo yafunguriwe ku bunani aho yitegura gusohora Album ye ya Gatandatu izaba yitwa hagati y’inkuta 4.
