

KING JAMES
Biography
King James ubusanzwe yitwa Ruhumuriza James yavutse 1990, avukira mu bitaro bya CHUK, mu mujyi wa Kigali. Akaba ari umwana wa 6 mu bana 7 bavukana, akaba asengera mu itorero ry'Abadiventiste. Yasoje amashuri yisumbuye muri Ecole APE Rugunga, kuva 2013 yize muri Mount Kenya University mu bijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho (Journalism and Mass Communication). King James akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Gusa nyuma aza kumva indirimbo z'umuhanzi w'umunyamerika ukora injyana ya R&B Brandy Norwood zimutera ishyaka ryo gutangira guhanga no guhimba indirimbo ze bwite. King James yatangiye umwuga wo kuririmba muri 2006 ahera ku ndirimbo itarahise yakirwa neza, gusa ntiyacika intege akomeza kwisunga abahanzi bari bamaze kumenyekana abigiraho, nibwo mu mwaka 2009 mo hagati yasohoye indirimbo yise "Intinki" imuzamura kurundi rwego,muri 2010 nibwo yasinye amasezerano n'inzu itunganya umuziki ya Kina Music ahita asohora umuzingo we wa mbere (album) ayita "Umugisha" kuwa 24 ukuboza 2010. mu mwaka wakurikiyeho mu kuboza 2011 asohora iya 2 ayita "Umuvandimwe" yariho indirimbo zakunzwe cyane nka Narashize, Birandenga, Ese warikiniraga n'izindi.. ayikorera igitaramo cyo kuyimurika i Butare muri kaminuza y'u Rwanda kuwa 13 Mutarama 2012. Ku mugoroba kuwa 25/12/2014, King James ku nshuro ye ya kabiri, yongera kumurikira album ye ya 3 yise "Ntibisanzwe" mu mujyi wa Musanze, anaha Noheri abatuye muri uwo mujyi. Mu Myaka yakurikiyemo, King James warumaze kuba izina ritoroshye mu ruganda rw'umuziki mu Rwanda ndetse n'i mahanga yakomeje gusohora indirimbo zikunzwe aha twavuga "Yantumye", "Ndagukunda" "Naramukundaga" zabaye indirimbo ziremereye mu gihugu cy'u rwanda. Muri Kanama 2016 yasohoye indirimbo "The Girl Is Mine" arikumwe n'umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Vincentian soca witwa Kevin Lyttle. King James amaze gushyira hanze imizingo (Album) nyinshi zirimo, Umugisha, Umuvandimwe, Ntibisanzwe, Meze neza, Ubushobozi yasohotse kuwa 10 Ukwakira 2021 ndetse n'izindi, akaba atangaza ko arimo gutegura nizindi nyinshi. King James yahawe ibihembo byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, cyane cyane mu bihembo bya Salax Awards na Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Mu mwaka wa 2012, King James yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 2, ryategurwaga na Bralirwa, akaba ari kimwe mu bihembo binini byaranze umuziki we.Mu bihembo bikomeye byo mu Rwanda bihemba Abahanzi b'indashyikirwa mu muziki "salax Awards" nabyo yabihatanyemo ku bwinshi uretse ibyo muri 2016 nibyo yasezeyemo kubera impamvu z'akandi kazi yari afite abonako bitamukundira kubifatanya.[19] Gusa mu bihembo yatsindiye mu myaka yayibanjirije harimo:Umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year): Yatsindiye iki gihembo mu marushanwa ya Salax Awards yo muri 2011 na 2012.Umuhanzi w'umugabo witwaye neza (Best Male Artist): Yatsindiye iki gihembo muri 2011.Umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B (Best R&B Artist/Singer): Yahawe iki gihembo kenshi 2011, 2012.Album y'umwaka (Best Album of the Year): Album ye "Umuvandimwe" yatsindiye iki gihembo mu mwaka wa 2012.
