MR KAGAME
Artist
MR KAGAME

MR KAGAME

Rwanda
0Followers
·
897Views
·
1.4kHits

Biography

Mr Kagame ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Kinyafurika ivanze yo mu bwoko bwa Hiphop.

 

Mr Kagame yavutse Mu mwaka wa 1992, ubusanzwe yitwa Kagame Eric Mabano. Yize amashuri yisumbuye muri Kollege St Christophore i Kabarondo mu ntara y’u Burasirazuba hanyuma aza gukomereza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho yize ibijyanye n’icungamutungo (Finance). Ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza ariko yaje guhagarika amasomo ku mpamvu zutazwi, ajya mu buzima busanzwe.

 

Muri 2007 ubwo yari akiri umusore muto w’imyaka 15 yatangiye kujya ahimba indirimbo ndetse zimwe akanazijyana muri studiyo, ariko akabikora gusa mu rwego rwo kwishimisha.

Mu mwaka wa 2013 nibwoyinjiye mu muziki ku mugaragaro, aho yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “sinkwanga” yafatanyije na Peace, ikurikirwa n’iyiswe  “Abantu” ft  yafatanyije na Social Mula , n’iyitwa   “Nduhura” yafatanyije na Jules sentore mu mwaka wa  2014

Mu mwaka wa  2015 nibwo yamenyekanye cyane ubwo yasohoraga indirimbo ye yiswe  “ Ntimubimbaze” yaririmbye mu njyna ya kinyafurika itamenyerewe yitwa  “Injyaruwa” nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zo muri iyo njyana zakunzwe nka  ‘Kagirinkuru’, ‘Shakira ahandi’ .

Nyuma yo kumenyekana mu gihugu cyose Mr Kagame yatangiye gukora cyane buri mwaka agasohora byibura indirimbo 2 mu mwaka ariko noneho yinjira mu njyana ya Hip Hop ariko ifite umwihariko we. Yasohoye Surwumwe muri 2016.

Mu mwaka wa 2017 asohora “Ifoto” yakoranye na Danny Vumbi n’iyitwa “Boutique” hamwa na “Muzika”. naho mu mwaka wa 2018 akora “Mubyuke” na “Agaseke” yakoranye na Alyn Sano iyi ikaba isa n’ikubiyemo urugendo rwe muri muzika muri make.