

NDANDAMBARA IKOSPEED
Biography
Ntandambera ikospeed cyangwa train ikospeed nk’uko yitwaga mbere ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu muziki kubera indirimbo “Ndandambara” yakoreye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, mu gihe cy’amatora ya 2017. Uyu muhanzi akaba asanzwe akora injyana ya Afrobeat yiganjemo umwimerere w’umuziki wo muri kongo usanzwe ukunzwe cyane ku Gisenyi akaba atuye Mu mujyi wa Rubavu ahitwa Mbugangari.
Amazina ye nyakuri Nsabimana Leonard yavutse 19/01/1992 avukira mu mugoyi ahitwa mu Byahi. Akomoka kuri DUSABIMANA Kizito na NYIRAMAKUTA Rose Ariko akaba yararezwe na Mukase, aho yakuriye mu buzima bugoye cyane. Avukana na n’umukobwa umwe witwa Leonie kuri se na nyina.
Amashuri abanza yayize ku kigo cyitwa Amahoro aho yiganye na Young grace mu ishiri rimwe, ayarangiriza ku Mubano primary school , secondaire yayize muri congo i Goma aho yize comptabilite imyaka ibiri aza guhindura atarangije yiga igiforomo indi myaka 4 kugeza muri 2014 ariko naho ntiyarangiza kubera ubuzima bubi yari abayemo, icyo gihe iwabo bari bamaze kumwirukana kubera umukunzi we witwa UMUTESI Esperance yari amaze gutera inda baje kubyarana imfura ye Iradukunda Jonathan.
Ndandambara Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2014, aho yaririmbaga muri Orchestra yitwa African stars aho yakoraga adahembwa agahabwa amafaranga y’intica ntikize icyo gihe yabonaga amafaranga atageze ku bihumbi bitanu mu cyumweru kandi atunze umuryango. Iyo orchestra yaje kuyivamo atangira kujya akora ibiraka ku giti cye byo kuririmba mu tubari, mu bisope, mu minsi mikuru, amakwe n’ibirori …. akaba yarakunzwe cyane n’abatari bake kubera ubuhanga bwe mu kwigana indirimbo z’abandi harimo nk’iza Diamond, iza Bruce Melody iza Kofi Olomide n’izindi…. Icyo gihe nibwo yafashe izina ry’ubuhanzi yiyita Train ikospeed.
Muri 2017 yaje gusubira mu ishuri ariko nabwo ntiyabona Diplôme kubera ibibazo byatumaga atitabira ishuri inshuro nyinshi. Amaze kubona ko amatora ya perezida wa republika yari yegereje mu Rwanda, yerekeje imbaraga zose mu gushaka uburyo yazagira uruhare rufatika mu Kwamamaza umukuru w’igihugu dore ko yari amaze kumenyekana cyane mu kuririmba mu birori. Yanditse indirimbo Ndandambara yari isanzwe irimbwa mu madini, ayiririmba mu Kigoyi kandi ashyiramo izina rya perezida wa repubulika. Iyi ndirimbo yatsinze amarushanwa ndetse Ndandambara ashyirwa ku rutonde rw’abaririmbye ubwo yari yagiye kwiyamamaza i Mudende aho yaririmbye imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari kumwe n’ibindi byamamare mu muziki Nyarwanda. Iyi ndirimbo yahise atuma amenyekana mu gihugu hose ndetse n’umukuru w’igihugu agira icyo ayivugaho kubera uburyo abaturage bose bayiririmbaga cyane bayikunze. Iyi ndirimbo yamufunguriye amarembo yo kwinjira mu muziki nyarwanda ahita afata izina rya Ndandambara. Icyo gihe umugore we yari atwite inda ya 2. Umwana we wa 2 yamwise Uwase Brianna.
Nyuma gato y’amatora Ndandambara yaririmbye Indirimbo yitwa “yaravuze” yashimiraga umukuru w’igihugu yishimira ko yatowe, hanyuma atangira no gukora indirimbo zisanzwe z’urukundo. Aha yahereye ku ndirimbo yitwa “Gurimugwe” yaririmbiye mukunzi we amushimira uburyo bababanye mu bihe bikomeye banyuzemo. Mu mwaka wa 2018, mu matora y’abadebite yongeye gusubiramo indirimbo Ndandambara noneho ayiririmbira FPR. Nyuma yaho yakoranye indirimbo Na Bulldog ayita “Mola” akaba ari nayo aheruka gukora.
