P FLA
Artist
P FLA

P FLA

Rwanda
0Followers
·
974Views
·
11Hits

Biography

Pfla ni umuhanzi uririmba injyana ya Hip hop, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko ku bw’injyana ya Hip Hop azwiho gukora adahatiriza. P fla ni umwe mu bafite abafana benshi nubwo indirimbo ze zidakunze gukinwa ku maradiyo bitewe n’amagambo akarishye akoresha, abenshi ugasanga indirimbo ze baba bazitunze ku matelephone, mu ngo, n’ahandi.

Amazinga ye asanzwe ni Murerwa Amani Hakizimana. Yavutse mu 16 Mata 1983 i Kigali kuri Nzamukosha Hadidja wabaye umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda na Boumaya André wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda. Akomoka mu muryango w’abanyamuziki bazwi cyane, akaba ari mubyara wa Rama Kwelly, akaba ari mubyara wa Bizab the brain Ndetse anafitanye isano rya hafi na Miss Chanel.  amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye kuko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ababyeyi be bakoraga.

Primaire yayitangiriye muri Ecole Francaise i Butare, banyuzamo bajya i Cyangugu, ariko bagaruka i Burare. Nyuma ya Genocide P Fla yakomereje amashuri abanza muri Libya aho umubyeyi we André Bumaya yari yagizwe ambasaderi w’u Rwanda, aha niho yayarangirije anatangira ayisumbuye. Mu 1998 P Fla yagarutse mu Rwanda akomereza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.Nyuma yaje kwerekeza muri Norvege, aho niho yarangirije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amategeko. Mu gihe Pfla yamaze iburayi arikpo yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2000 na 2008 (bitewe n’ibibazo yari afite) yazengurutse uburayi bwose mu bihugu nka Danemark,Norvége,u Buhorandi,u Budage,u Bufaransa n’ahandi henshi ari nako agenda afugwa hamwe na hamwe bitewe n’uko yabaga afite impapuro z’impimbano cyangwa ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge.

P fla yakundaga umuziki na Basketball cyane kuko iyo yazaga mu Rwanda yazanaga indirimbo za Nas, BIG Notorious, 2Pac, Mobb Deep, Wu Tang Crew, n’izindi nyinshi cyane. Yakuze akunda Nas cyane bimutera gukunda rap. Ari mu gihugu cya norvége yaje guhura n’abandi banyafurika bakora itsinda ryitwaga African sunz. Pfla yaje koherezwa mu Rwanda nk’ingurane y’igihano cy’igifungo cy’amezi 6 yari amaze gukatirwa n’urukiko muri Norvege, abacamanza baza kumwemera kugaruka mu Rwanda aho yazanywe muri 2008.

Indirimbo ya mbere yayikoze agarutse mu Rwanda mu 2008, acyigera mu rwanda nyuma y’iminsi itarenze icyumweru yahise ajya muri studio ya TFP ahita akora indirimbo ye ya mbere yitwa Ntuzankinishe. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu rubyiruko ndetse na ku maradiyo kuko yari mu njyana itari imenterewe mu Rwanda. Nyuma yaho gato akora indi ndirimbo yitwa Ntaruhuka yo iza ishimangira ko azanye impinduka mu muziki nyarwanda, ariko ivugwaho byinshi cyane kuko hari ahumvikana ashotora irindi tsinda ryitwaga KGB (kigali boys) avuga ko ntacyo bavuze ahubwo bangiza umuziki, byatumye iyi ndirimbo yangwirwa kunyura kuri amwe mu maradiyo ariko irakundwa cyane. Hashize igihe kitari cyirecyire azana iyindi ndirimbo yitwa Ubutumwa aha naho yaje kugaragaramo kwibasira undi muhanzi waririmbaga rap witwa Mc Mahoniboni amubwira ko indirimbo ze nta butumwa bwubaka zigira. P fla yaje kuvugwa cyane mu muziki aho bamwe bavuga ko amagambo akoresha adasukuye abandi bakavuga ko nta kibazo biteye ko ari rap.

Mu mwaka wa 2008, yaje guhura na Pacson niko kumuhuza na Bulldogg, Green P, Jay Polly nuko nyuma haza kuza na Fireman bakora itsinda rya Tuff Gang. P fla akigera muri tuff gang bakoze indirimbo yabo yitwaga umunsi w’imperuka remix ivugisha abantu kuko wumvaga irimo kuzana impinduka aho bakoraga rap ya cyera(old school). Ibi byaje gukomeza akorana na tuff gang yose cyangwa agakorana n’umwe muri bo, aho yakoze nka Inzira yanjye, Attaque muri rap, Street disciples, Ubuzima, Gereza n’izindi …ziri mu ndirimbo zakunzwe cyane ze na tuff gang. P fla ku itariki ya 20.ugushyingo.2010, yashyize hanze album ye ya mbere yise naguhaye imbaraga. kuri iyi album hariho indirimbo zakunzwe nk’iyitwa Naguhaye imbaraga, Tubyumve kimwe ari kumwe na Bulldogg, Ibihe ari kumwe na Rama Kwelly n’izindi nyinshi cyane.

P fla yaje kuva muri tuff gang kubera ubwumvikane buke hagati ye n’abandi, nibwo ku itariki ya 8/01/2011 yaje gukora irindi tsinda aryita Imperieal Mind State(IMS) ari kumwe n’abakobwa babiri Candy Moon, ndetse na El Poeta icyo gihe wari umukunzi we, bahise bakora indirimbo yitwa “Menya ibyawe” n’izindi ndirimbo nyinshi yakoreye muri iri tsinda mu myaka 2 yakurikiyeho.

Mu mwaka wa 2012 P Fla wari waramaze kubaka izina no kwigarurira imitima y’urubyiruko yakoze indirimbo zitandukanye nka “Akabindi k’umurozi” n’izindi yagiye akorana n’abandi nka “Ndabona” yakoranye na Ganza hamwe na “icyemezo yakoranye na Sandra Miraj na Jody bari bakiza mu muziki.

 

Mu ntangiriro za 2013 yongeye gufungwa azira ibiyobyabwenge aho yamaze amezi atatu muri gereza. Avuyemo P Fla yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko yaretse burundu ibiyobyabwenge, ndetse muri uwo mwaka anakora indirimbo nyinshi zagaragazaga ihinduka mu butumwa aririmba. Aho yaririmbye iyitwa “Mana Mfasha”, “Nisubiyeho” na “Uzambabarire” yakoranye na Edouce,

Mu mwaka wa 2014 P Fla yasinye amasezerano y’imikoranire muri label ya Bridge Records, yagombaga kumara imyaka 3, nyamara ataratanze umusaruro wari witezwe. Muri uyu mwaka P Fla nibwo Pfla yakoze indirimbo nka “Ghetto” na “Ndacyabirimo” na Icyo usabwa yakoranye n’itsinda ryari ryariyise Abakangurambaga.

Muri iyo myaka yose, kuva P Fla yava muri Tuff Gang yahoraga ahanganye na bagenzi be by’umwihariko Jay Polly na Bull Dogg. Yabibasiraga byeruye mu ndirimbo ze rimwe na rimwe agakoresha amagambo akarishye. Muri Gashyantare 2015 Bull Dogg na P Fla bacoce ibibazo byabo bariyunga ndetse icyo gihe bahuriye mu ndirimbo bise “Party time” we na Bull Dog bakoranye na Gisa cy’Inganzo.

Ako gahenge kamaze amezi make gusa kuko mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 P-Fla na Bull Dogg bakoze indirimbo zirimo ibitutsi bikomeye, ihangana no gusebanya hagati y’aba baraperi bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gangz aribwo Pfla yasohoye indirimbo “Gasopo Dogg” n’iyitwa “Imbwa yanye” Aho yibasiraga Bull Dogg mu buryo bweruye ndetse akanavuga amazina ya bamwe mu nshuti ze, Ibi byatumye Bull Dogg nawe amusubiza mu ndirimbo nazo zarimo amagambo akarishye ndetse n’ibitutsi.Usibye amakimbirane ye na Bull Dog ariko muri uyu mwaka 2015 P fla yanakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi nka “ntibishoboka”, “Long Live”, “Umuhanda” n'izindi nyinshi....

Mu mwaka wa 2016 Pfla yatangaje manager we mushya witwa Eliel Sando aho yatangiye gukorera mu cyitwaga Eliel Entertainment. Aha yasohoye indirimbo nka “Zahabu” yafatanyije na zahabu edith na “Rap Philosophy”yakoze nyuma y’aho gato. Mu Ukuboza 2016 Pfla yongeye gutabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, agezwa imbere y’ubucamanza aho yakatiwe igahano cy’igifungo cy’umwaka 1. Umwaka wakurikiyeho wa 2017 wose yawumaze muri Gereza aho yaje gusohoka mu Kuboza 2017. Nyuma yo Kuva muri Gereza Pfla yagaragaye bwa mbere mu Gitaramo cya Riderman cyabaye kuya 26 Ukuboza 2017 aho yishimiwe bitangaje n’abafana bari bamutegerezanyije amatsiko.

Mu mwaka wa 2018 P fla yatunguye abantu ubwo yakoranaga na Bull Dogg indirimbo zirenga 3 mu bihe bitandukanye, ibi byashimangiraga ko noneho biyunze mu buryo budasubirwaho. Izo ndirimbo ni nka iyo bise: “Uburoko”, “Niyo Number” na “MCEE”. Pfla Kandi yanakoranye na “Aline Gahongayire” uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, bakorana indirimbo bise “Mama Mwiza”.

Mu kwezi kwa 9 kwa 2018 P Fla yasinye amasezerano muri Label yitwa Guerri D'as Entertainment iyobowe na Aline wamenyekanye cyane mu ma videwo y'indirimbo z'abahanzi cyane cyane iyitwa Akanyarirajijsho ya Jay Polly. Aha niho ari gukorera umuziki we kuru ubu.