PRINCESS PRISCILLAH
Artist
PRINCESS PRISCILLAH

PRINCESS PRISCILLAH

Rwanda
0Followers
·
498Views
·
430.5Hits

Biography

Princess Priscillah, ubusanwe witwa Umuratwa Priscilla, yavutse mu 1993. ni umunyamuzikikazi uzwiho kugira igikundiro gitangaje akaba anafite impano ihebuje mu kugorora ijwi no kwandika indirimbo. Ni umukobwa wakunzwe n'abatari bacye mu muziki gusa akawugaragaramo gacye gashoboka bitewe n'impamvu zitandukanye.


Yatangiye umuziki muri 2009, ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye. Indirimbo ya mbere yakoze yitwaga “Mbabarira” akaba yarayikoze nk’imano yahawe na studio yitwaga Narrow road Studio ubwo yari yaje gufasha abandi bahanzi mu ndirimbo yari irimo kuhakorerwa. Nyuma yaho yakoze iyitwa Tuwukate, Itangazo, Emera, Gumana nanjye, Nkeneye umukunzi n’izindi….


Si izi ndirimbo gusa kandi uyu muhanzikazi yakoze kuko hari n’izo yagiye afatanya n’abandi nka "Harabura iki" yafatanyije na King James 2013, "Akarabo kanjye" yafatanyije na Rafiki Coga, "Mu gihirahiro" na "You and I" yafatanyije na Jay Polly, Bagupfusha ubusa ya DJ Zizou 2013 ndetse na Bwiza bwanjye yafatanyije na Fireman.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda,ari nabwo yari atangiye kumenyekana cyane mu muziki mu mpera za 2013 nibwo Princess Priscillah yahise yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza amomo ye muri Kaminuza. 

Ageze muri amerika yatangiye gukorana bya hafi n’inzu y’umuziki yashinzwe n’abanyarwanda  Press one Music ndetse aza no kwifatanya nabo aho yagiye akorana indirimbo zitandukanye n’abanzi bakomeye baba hanze y’u Rwanda kandi izi ndirimbo zose zikaba zarakunzwe bidasanzwe. Aha twavuga nka “Nka paradizo” muri 20015 yakoranye na Meddy, “Ntacydutanya” muri 20016 yakoranye na The ben, “Wabagahe” muri 2017 yakoranye na  Emmy, n’izindi yakoze wenyine nka “Biremewe” yakoze muri 2017 na “Warandemewe” yakoze muri 2018.


Ibindi akora: Princess Priscilla ni n’umukinnyi wa Film aho yagaragaye gake muri sinema nyarwanda. Imwe muri filime Priscilla yagararayemo ni iyitwa “Ubu n’ejo”.


 Ibigwi:
Yatowe mu bahatanira igihembo “AMI awards Afrika” nka  “best female artist” 2018
Yatowe mu bahatanira igihembo “HiPipo Music Awards” nka “east African super hit” cyatangirwaga muri Uganda mu 2016