RACHLY NISH
Artist
RACHLY NISH

RACHLY NISH

Rwanda
0Followers
·
345Views
·
276.1Hits

Biography

Rashly Nish ni umuhanzikazi ukorera umuziki mu Burundi. Akaba akora injyana ya Afrobeat, afropop na RnB. Ubusanzwe amazina ye ni Nishimwe Ariane La Rochelle akaba yaravutse tariki 18/03/1995.

Amashuri abanza yayigiye kur Lycee Communal Bugenyuzi, akomereza ayisumbuye muri Lycee Kayanza Aho yize ibijyanye n’indimi (Langues modernes) kuru ubu akaba arimo kwiga Kaminuza aho yiga muri Kaminuza y’uburundu UB campus Mutanga aho yiga iby’amategeko.

Rachly Nish Yakuze akunda umuziki aho yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi. Mu mwaka wa 2015 nibwo yasohoye indirimbo ye ya Mbere ari yo

Rachly Nish yatangiye umuziki muri 2015. Muri uwo mwaka yahise akora indirimbo zitandukanye aho yakoze iyitwa “Njyewe nawe”, “Nyegera” na “Uri uwanjye”. Mu mwaka ukurikiyeho wa 2016 yakoze izindi ndirimbo nka “Ndashaka urukundo”, “Barata baratora” na “My love”

Mu mwaka wa 2017 yaje gukora iyitwa “Ibikorwa” “Ndakurahiye” na “Rurihe” muri uyu mwaka akaba ari nabwo yakoze videwo y’indirimbo ye ya Mbere “Njyewe nawe” iyi ikaba yaratumye umuziki we ugera ku yindi ntera.

Mu mwaka wa 2018 Yakoze iyitwa “Who you are” na “I love you” ahita anakora videwo ya 2 ariyo Rurihe yaje ifite amashusho meza cyane ugerenanyije n’iyo yari yarakoze mbere. Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo yabonye Management aho ubu ari mu maboko ya Kim Frans Records.