

RIDERMAN
Biography
Riderman ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu injyana ya Hip Hop Akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’imivugo wabigize umwuga. Ni umwe mu basizi b’abahanga bo mu bihe bya vuba u Rwanda rufite, kuko indirimbo ze ziba zuzuyemo amagambo azimije mu migemo itondetse neza, isubirajwi ryiganje, n’itondeke ripimye hamwe na hamwe.
Amazina ye asanzwe ni GATSINZI Emery, yavutse mu mwaka w’I 1987, ni mwene Ethienne RUKWAVU na Peruth KANTETERE akaba imfura mu muryango w’abana batanu.
Riderman yakuze akunda umuziki kuva akiri muto aho yakundaga cyane abahanzi nka Jean Christophe MATATA, Benjamin RUTABANA ndetse na KIDUMU.
Mu mwaka wa 2006 nibwo yinjiye mu muziki aho yinjiye mu itsinda UTP ryari riyobowe na Neg G The General. Nyuma yaho yaje gushinga itsinda ry’abacuranzi (Band) ryitwa Soldier hamwe n’abandi basore babiri, mbere y’uko atangira gukora ku giti cye.
Mu myaka ya 2008 na 2009 nibwo Rideman yari amaze kumenyekana cyane nk’umwe mu baraperi b’abahanga bariho icyo gihe, aho indirimbo ze nka “rutenderi”, “Inkuba” n’izindi nyinshi zabicaga bigacika ku maradiyo yari akiri make icyo gihe, ku buryo Mu ntangiriro z’u mwaka wa 2009 Riderman yabaye umwe mu batwaye ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yayo ya mbere nk’umuraperi w’umwaka wa 2008 (Best Rapper of the year 2008)
Tariki 28 Ukuboza 2009 Nibwo Riderman yaje gusohora album ye ya mbere, iyi nayo ikaba yarahise yegukana igihembo cya Salax awards 2010 nka album nziza y’umwaka. Muri uyu mwaka Riderman yari amaze kugira indirimbo nyinshi zikunzwe zirimo nka “Nakoze iki?” , “Bombori Bombori”, “Nanjye sinjye”, “Igicaniro”, n’izindi… mu mwaka wa 2011 Riderman yongeye kwegukana igihembo cya Salax award nk’umuraperi w’umwaka.
Mu mwaka wa 2012 nibwo umuhanzi Riderman yashinze studio yise “ibisumizi” ubusanzwe yari isanzwe ari studiyo ye yo mu rugo, ashyiramo Producer T Brown aza no kuyigira label asinyisha abahanzi nka M izzo, Ama G The black, Queen Cha na Social Mula. Ibisumizi byarakunzwe cyane bidasanzwe kukurusha andi ma label yose yariho icyo gihe, aho babaga bahanganye na Label y’abaraperi yari izwi yitwaga Tuff Gang, hamwe n’izindi label zari zavukaga icyo gihe nka Kina Music, Super Level, n’izindi… icyo gihe kandi nibwo abafana ba Riderman batangiye kwiyita “Ibisumizi” Hakorwa imyenda yamamaza iyi Label, utubari twiyitaga gutyo, n’ibindi byinshi… Ibisumizi bigitangira Rideman yasohoye indirimbo nyinshi zanditse amateka nka “Nkwite nde?” “Igitangaza”, “Holo”, “Bararira”, “Ubwo bitagishoboka”, “mfite isoni”, n’izindi nyinshi….
Mu mwaka wa 2013 Riderman yegukanye Irushanwa rya PGGSS Season 3, ashyigikiwe n’abafana batabarika b’injyana ya Hip hop mu Rwanda. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Riderman yasohoye indirimbo ye yise “Amateka” yari ikubiyemo urugendo rwe rwa muzika n’ubuzima bwe mu ncamake.
Mu mwaka wa 2015 Itsinda ry’ibisumizi ryatangiye kugaragaza intege nke ndetse na studiyo y’ibisumizi isubira gukorera kwa Riderman mu rugo, muri icyo gihe ariko Riderman we yakomeje gukorana imbaraga aho indirimbo yasohoye icyo gihe harimo iyitwa ndi mubi n’izindi…
Ku itariki 26 Nyakanga 2015, Umuraperi Riderman yaje gukora ubukwe asezerana na Miss Nadia Agasaro bari bamaze igihe kitari gito bakundana mu ibanga rikomeye, dore ko benshi bari bamaze igihe bazi Riderman mu rukundo n’uwaje kuba umuririmbyikazi Asinah Erra. Nyuma y’iminsi mike batangaje iby’ubukwe bwabo baje gusezeranira Kicukiro-Kagarama,
Mu myaka yakurikiyeho Riderman yakomeje gukora indirimbo zigaragaza ubuhanga bukomeye, agakora amavidewo meza kandi agezweho, anatangira kujya asohora indirimbo mu zindi ndimi nk’icyongereza n’igifaransa. Riderman yakoze indirimbo nyinshi zakunwe cyane nka : “Get out of my soul”, “Umugani w’Intare n’inkende”, “inzozi mbi zabo”, “Inyuguti ya R”, “ndacyabadunda”, “uburyohe”, umuraperi, n’ibindi…
Riderman yagiye aririmba kenshi mu ndirimbo z’abandi kandi ntiyakundaga kubura mu ndirimbo zitandukanye zihuriramo ibyamamaer mu muziki mu Rwanda, zaba izamamaza z’amasosiyete atandukanye cyangwa izisanwe aho imyandikire n’imiririmbire ye byagiye bigeza indirimbo ku rwego umuntu atatekereza. Aha twavuga nka “Ntakibazo” yafatanyije na urban boys, “Ikinyarwanda” hamwe na “Bruce Melody”, “iri joro ni Bae” hamwe na Kina Music, hamwe n’izindi nyinshi zagiye zikundwa mu myaka yabanje.
Kurubu Abaraperi benshi bemeza ko Riderman ari we muraperi wa mbere mu Rwanda mu miririmbire imyandikire no gukora indirimbo zirimo ubutumwa, akaba ari n’umwe mu baraperi batangije injyana ya Hip hop mu Rwanda batigeze bishora mu biyobyabwenjye n’amakimbirane ya hato na hato, byagiye bibavugwaho.
