SINTEX
Artist
SINTEX

SINTEX

Rwanda
0Followers
·
546Views
·
36Hits

Biography

Sintex ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya afroDancehall, kubera ijwi rye rijyana n’imiririmbire yihariye itamenyerewe mu Rwanda.

Amazina ye asanzwe ni Kabera Arnold, yavutse mu 1989 avukira  mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,  akaba ari uwa kabirimu muryango w’abana batandatu. Se Yitwa Mazimpaka Kennedy Akaba azwi cyane mu gihugu nk’umuhanga mu gukina amafilime, naho nyina akitwa henriet Abo mu muryango we bagiye bafite impano zitandukanye kuko na murumunawe bakurikirana Nkusi Urthur nawe yamenyekanye cyane muri comedy, akaba ari nawe washinze Label yitwa Urthur nation kuri ubu Sintex akoreramo.

Amashuri abanza yayize muri La Colombiere ku Kacyiru, ayisumbuye ayakomereza mu gihugu cya Uganda muri Kisubi Secondary School ari naho yayasoreje.

Sintex yatangiye umuziki mu mwaka wa 2012, aho indirimbo ye ya mbere yahereyeho yayise “akabazo” iyi ndirimbo ntiyageze kure nk’uko yabyifuzaga, nyamara ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje gukora izindi ndirimbo zitandukanye zagaragazaga umwihariko we w’umuhanzi uzagera kure.

Kugeza mu mpera za 2016, yari amaze gukora indirimbo nka “wine up” yakoze muri 2013, “nta by’ubuntu” yakoze muri 2015, “ndakucyika” na “nzakubona” zasohotse muri 2016, n’izindi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye zitamenyekanye cyane.

Muri mwaka wa 2017 sintex yasohoye indirimbo “Why” yahise imenyekana mu gihugu cyose mu gihe gito cyane aho kuva icyo gihe Sintex yahise yinjira ku rutonde rw’abastar bakomeye mu gihugu, indirimbo ze zitangira gucurangwa ku maradiyo na televiziyo zose zo mu gihugu.

Sintex amaze kumenyekana bidasubirwaho yakomeje gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa na benshi mu myaka yakurikiyeho nka “superstar”, “ndabyimenyera” na “icyoroshye”  “byina” na “ikondera” n’izindi… inyinshi muri zo zagiye zikorerwa videwo zigaragaramo ubuhanga. Nanone kandi Sintex yibanze cyane ku gukorana n’abahanzi bakizamuka, abenshi muri bo bari baragiye banakorana mbere y’uko azamuka. Aha twavuga nk’indirimbo bombastic yakoranye na M1, fever yakoranye na Vaga Vybz, Urungano yakoranye na Steeve brown, Na African woman na Mento Africa.

Umwaka wa 2019 Sintex yawutangiranye indirimbo “You” yagiye iza mu zikunzwe cyane (Top 10) ugereranyije n’izo byasohokeye rimwe.