SLIM JESUS II
Artist
SLIM JESUS II

SLIM JESUS II

Rwanda
0Followers
·
254Views
·
3Hits

Biography

Slim Jesus II Ni Umuraperi ukiri Mushya, akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali.  Amazina nyakuri ni  NIYONKURU Emmanuel Johnson, yavutse ku itariki ya 28/12/1997 akaba yaravukiye mu Gatenga, Kicukiro muri Kigali. Se yitwa KAREMERA JMV naho nyina akitwa Uwamariya Christine.

Amashuri abanza yayize kuri cgfk(college george  nisei fox de kagarama naho ayisumbuye ayiga kuri Groupe scolaire st Joseph Kabgayi akomereza kuri Bethel College(APARUDE) Aho yize: “Computer electronics”.ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwandaishami rikorera Karongi. Uyu muhanzi utaramara umwaka mu mziki ameze gukora indirimbo 3.


 Slim Jesus yatangiye gukunda umuziki akiri muto, ariko ntiyari yarigeze aririmba, gusa yandikaga indirimbo akazibika, kubera ko yari atarabona ubushobozi bwo kujya muri studio. Indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu kwezi kwa 5/2018 akaba ari Iyitwa “Take it easy” yakorewe na Producer witwa Chrisila muri Niel music. Nyuma yahoo yakoze iyitwa “Hit Maker” hamwe n’indi iherutse gusohoka yitwa “This is Rwanda” iyi ikaba irimo no gukorerwa video.

Ibindi akora:
Slim Jesus anakora ibijyanye no gufotora no gutunganya amashusho na video (photography and Video editing) akaba anakora ibijyanye na Instagram (Instagrammer) aho afasha abantu babyifuza gukora Instagram account zikomeye, nabo bakamwishyura.