TREY RAPPER
Artist
TREY RAPPER

TREY RAPPER

Rwanda
0Followers
·
446Views
·
311.8Hits

Biography

Ni umuraperi ukomeye mu Rwanda akaba ri umwe muri bake bafite imyandikire n’ikinyarwanda bidasanzwe.

 

Ubusanzwe amazina ye ni UWIMANA Tresor, yavutse tariki 3/10/1997 kuri Wibabara Odile na Uwimana Fernand. Amashuri abanza n’ayisumbuye yose yayigiye I Muhanga. Umuziki yawutangiye akiri muto cyane kuko akiga muri primaire yari yaratangiye kujya yandika indirimbo. Icyo gihe ubwo abandi babaga bari mu karuhuko, abandi bana babaga bagiye gukina we n’abandi bana bake bakajya inyuma y’ishuri bakandika imirongo y’indirimbo mu ikaye.

 

Trey Rapper yagiye muri Studiyo bwa mbere mu mwaka wa  2014,  icyo gihe akaba yari agiye mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye. Muri uwo mwaka wa 2014 nibwo yinjiye mu muziki, kugeza ubu Indirimbo amaze gukora wenyine ni indirimbo 4 ari zo “New star”, “Aranyica”, “Ndakuze”, “Mbabarira”. Ariko izo amaze gukora zose hamwe hakubiyemo n’izo yafatanyije n’abandi zirenga 15.

zimwe mu zo yakoze agitangira umuziki twavuga nka "We back" yakoranye na Pakiffa na Racine  akora iyitwa "Umubyeyi" yakoranye na Ras King n'izindi... Mu uru uwo mwaka wa 2014  ninabwo Ras King yazanye igitekerezo cyo gukora itsinda aho bahise bakora groupe yitwaga M Street crew.  Umwaka wa 2014 wagiye kurangira Trey Rapper amaze gukora mu ndirimbo zirenga 5 harimo n’iyitwa “Nyir’umujinya”na “Tukabyine” icyo gihe Trey Rapper yari yaratangiye kumenyekana mu karere ka muhanga ahanini kubera imiririmbire ye n’imyandikire ye ijya gusa n’iy’umuhanzi Riderman.

 

Mu mwaka wa 2015 trey Rapper yari amaze kugira indirimbo zitari nke, aha akaba yararushijeho kwibanda mu gukorana n’abandi bahanzi cyane cyane ko yari akiri ku ntebe y’ishuri. Icyo gihe yakoze iyitwa "Mapenzi ya Utamu" yakoranye na SYJ, hanyuma muri 2016, yongera gukora indirimbo ye wenyine yanamenyekanye bidasanzwe iyo yise “Aranyica”.

Umwaka wa 2017 waranzwe n’ibikorwa byinshi kuri Trey Rapper, muri uyu mwaka nibwo Trey yaririmbye mu ndirimbo yamenyekanye mu gihugu hose bise “Barafinda” muri uyu mwaka kandi ni nabwo yaririmbye indirimbo ye ya 3 ari yo “Ndakuze” iyi akaba yarayikoreye na Videwo. Mu mwaka wa 2018 nibwo Trey Rapper yakoranye na Rodicked indirimbo nka “Nkumbura” na “Oya” izi nazo zikaba zaratumye yongera kwigaragaza ku maradiyo na Televiziyo byo mu Rwanda.

 

Mu buzima busanzwe Trey Rapper ni umute umutechnicien ukora ibijyanye na electronic.