WESTERN BOYZ
Artist
WESTERN BOYZ

WESTERN BOYZ

Rwanda
0Followers
·
319Views
·
285.4Hits

Biography

Ni itsinda ry’abanyamuziki bo mu Rwanda rigizwe n’abasore 3 ari bo: Stone David ubusanzwe witwa UKWIZAGIRA Dadid, Bob ubusanzwe witwa TWAMBAZIMANA Aimable na Rick Blin usanzwe witwa RUGIRAMIGABO Eric, Iri tsinda rikaba rikora injyana ya Afrobeat, rikaba ryaratangiriye mu ntara y’iburasirazuba ari naho rikomora izina Wesetern Boyz bisobanura Abahungu b’iburasirazuba.

Umuziki bawutangiriye mu mwaka wa 2014, aho bigaga mu mashuri yisumbuye muri ESAPAN Mugonero ishuri riherereye muri Karongi mu ntara y’iburengerazuba. U busanzwe buri wese yarokoraga umuziki ku giti cye aho nka Stone David yari afite indirimbo yitwa “Isegonda”


Indirimbo yabo ya mbere yasohotse mu 2014 yitwaga: “Reka Nguhobere” bakaba barayikoze bakiri 2 ni ukuvuga Bob na Rick Blin. Nyuma yahoo nibwo begereye Stone David icyo gihe witwaga David, bamusaba gukorana nka groupe. Amaze kubemerera bahise bakorana indirimbo yabo ya mbere bakoranye ari 3 yitwa “Sinkurekura.” 


Nyuma yaho, barangije amashuri yisumbuye muri uwo mwaka wa 2014, b ahise bajya gukorera umuziki wabo mu mujyi “Muhanga” aho Stone David yari atuye akaba ari naho Studio yabatunganyirizaga indirimbo yari iherereye. Bahise bakora indirimbo yitwa “Mana Nkura aha” yakozwe na Producer Aimabi. Bakurikizaho iyitwa: “Aransajije” akaba ariyo yatumye batangira kumenyekana cyane muri muzika nyarwanda aho indirimbo zabo zatangiye kumvikana ku maradiyo atandukanye yo mu gihugu cyane cyane amaradiyo akorera mu ntara aho bari bafite abakunzi benshi cyane.


Mu mwaka wa 2015 aba basore bakomeje gukora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa aho abenshi bakekaga ko ari iza Urban Boyz kubera amajwi n’injyana aba basore baririmbamo yasaga cyane n’iya Urban boyz. Mu ndirimbo bakoze muri uwo mwaka harimo nka “Cyebuka”, “Suzuki”, “Original” na “Ikiraro”
 Mu mwaka wa 2016 nibwo bakoze Video yabo ya mbere ikaba yari Videwo y’indirimbo “Original” hanyuma baza no gukora indi ndirimbo yitwa “Amahirwe” nayo yakorewe Videwo, ariko kubera ubushobozi buke izi videwo ntizabasha kugera kure. Mu mwaka wa 2017 aba basore bakoze indirimbo yitwa “Sinahemuka” bakoranye na Mr Hu na Deby Deborah yo ntiyakorerwa videwo.  


Kuva mu mwaka wa 2017 aba basore bari bamaze kumenyekana cyane ku maradiyo yo mu ntara, ndetse bakagira n’abakunzi benshi cyane mu byaro aho bagiye bakoresha ibitaramo bitandukanye byitabiriwe cyane i Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Rubavu na Musanze iki gihe rikaba ari ryo tsinda ryari rikunzwe cyane muri utwo turere. Kuva Mu mwaka wa 2017 hagati abagize itsinda Western Boyz babaye nk’abatakigaragara cyane mu muziki, baza no kwimukira mu mugi wa Kigali aho batangiye gushaka uko bakorana n’abahanzi bakomeye mu muziki, mu rwego rwo kwagura umuziki wabo. Indirimbo ya mbere bakoreye i Kigali ni iyitwa “Ikinyoma” yasohotse mu mwaka wa 2018. Ubu iri tsinda ririmo gukorana n’abahanzi nka Mr Kagame na Nick Dimpoz Ku mishanga y’indirimbo zizajya hanze vuba aha.