

YEMBA VOICE
Biography
Yemba Voice ni itsinda ryo mu Rwanda rigizwe n'abasore batatu ari bo Bill Ruzima, Mozy the Vocal na Keny Sol bakaba bakora inyana ya RnB afrobeat na soul ziganjemo umwimerere nyafurika n'ubuhanga buhambaye mu guhuza amajwi. Ni bamwe mu bahanga mu muziki bakiri bato u Rwanda rufite muri iki gihe!
Bill Ruzima ari nayo mazina asanzwe, araririmba akanakirigita inanga ya Kinyarwanda yavutse mu 1998 avukira i Gatagara ya Nyanza, yize amashuri abanza i Gatagara yiga ayisumbuye icyiciro rusange muri ESEKI mu Ruhango, akomereza kuri College Indangaburezi , nyuma yaho mu mwaka wa 2015 yerekeza mu ishuri ryigisha umuziki ku Nyundo aho yahuriye na bagenzi be!
Mozy the Vocal ubusanzwe witwa Mugabutsinze Moise, asanzwe acuranga gitari, anafite ubuhanga mu kuririmba no kuvuza ingoma. Yavukiye Rwamagana ari naho yigiye amashuri abanza. Yaje gukomereza muri St Aloys Rwamagana aho yavuye yerekeza mu ishuri ry'umuziki ku nyundo.
Keny sol ubusanzwe witwa Rusanganwa norbert, uririmba akanabikomatanya no gucuranga gitari. yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo. Amashuri abanza yayize ku kabusunzu, aza kujya muri ECOSE Musambira aho yavuye ajya mu ishuri ryigisha umuziki ku Nyundo.
Nyuma yo guhurira bose uko ari 3 mu ishuri ry’igisha umuzika ku Nyundo, aho bari bamaze gutangira urugendo nk’abanyamuziki babigize umwuga bahise bakora itsinda “Yemba Voice” bituruka ku ijambo ry;iringala “Yemba” bisobanura “Kuririmba”. Iri tsinda ryatangiye kwigaragaza nk’abaririmbyi bafite umwihariko mu mpera za 2016, aho bakoraga cover z’indirimbo zitandukanye (gusubiramo indirimbo z’abandi) ibi byatumye batangira kumenyekana, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho videwo zabo zagiye zikundwa nda benshi, Muri izo iyabagejeje kure ikanababera intandaro yo kuzamuka vuba ni indirimbo ‘Shake Yo Bam Bam’ y’ itsinda ryo muri Kenya “Souti Sol”, yaje kugera kuri ba nyirayo inatuma batumirwa kuririmbana n’iri tsinda ubwo bari mu gitaramo cyakorewe Kigali cyiswe Live and Die in Africa. Aha niho abagize iri tsinda baboneye ko bashyigikiwe bahita batangira gukora indirimbo ku giti cyabo.
N’ubwo abasore bagize iri tsinda bari basanzwe ari abanyamuziki ndetse bamwe bakaba bari basanzwe bafite indirimbo zabo bakoze bonyine, Indirimbo ya mbere bakoze nk’itsinda ni iyitwa “Ntiruzashira” yasohotse mu mpera za 2016. Ikurikirwa n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane mu mwaka wakurikiyeho nka “African Woman”, “Uzanyumva” hamwe na “Go down” bakoranye na Riderman. Muri uyu mwaka kandi itinda Yemba Voice, batangiye gukorana bya hafi cyane n’umuhanzi Mani Martin, wavuze ko abafata nk’abana be bwite kandi ko yumva ari abahanzi yasigira umurage we w’ubuhanga mu guhimba indirimbo zifitse umwimerere Nyafurika. Aha bakoranye cyane mu bitaramo byazengurutse igihugu byo Kumenyekanisha album yiswe Afro ya Mani Martin, ndetse no mu bindi bitaramo bikomeye bitandukanye.
Mu mwaka wa 2018 Yemba Voice yakomeje gukorana ingufu, aho basohoye indirimbo nka “Turakundana”, n’iyitwa “So sweet” banagaragara mu bitaramo bitandukanye byasabaga abaririmbyi b’abahanga nk’aho baririmbye mu Gusoza irushanwa “I am the Future” ryo kugaragaza abanyempano mu kuririmba mu Rwanda
