

Meddy
Biography
Meddy ubusanzwe witwa Mugisha Benjamin, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba abarizwa muri Leta ya Texas. Ni umwe mu batangije umuziki nyarwanda ugezweho wo mu gihe turimo, akaba aririmba injyana ya Ni umuhanzi nyarwanda ukora indirimbo ze muri R&B na Pop.
Ubusanzwe yitwa Ngabo Médard Jobert, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine. Ni umwana wa kabiri mu muryango we aho avukana n’abandimwe 4; abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Indépendante i Burundi naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombière. Ayisumbuye ayiga muri Lycée La Colombière, aho yigaga ishami ry’imibare n’ubugenge(Math-Physique). Nyuma yaje gukomereza amashuri ye muri kamunuza ya KIST ariko ntiyahamaze igihe kuko yahise yerekeza muri kaminuza yigenga ya Kigali(ULK) nayo atatinzemo kuko yahise yerekeze kumugabane w’I burayi.
Meddy yatangiye umuziki akiri muto, kuko mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga muri groupe yitwaga "Justified" yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, aho yaririmbanaga n’abandi bahanzi ba none nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick ubu akaba ari Producer.
Mu mwaka wa 2008 yari yaratangiye kujya yandika indirimbo akanaririmba, ariko taragira indirimbo ashyira hanze. Muri uwo mwaka nibwo yinjiye mu muziki nyarwanda aho yashyize hanze indirimbo "Ungirira Ubuntu" yasohotse ikorewe muri “Narrow Road”. Iyi yari indirimbo yo guhimbaza Imana yakunzwe cyane kuva igisohoka. Meddy yahise amenyekana mu gihe gito maze atangira gukora indirimbo zitari izo guhimbaza imana, aho yahise akora "Akaramata", "Amayobera" na "Ese Urambona" zikozwe na Lick Lick.
Nyuma yaho yakomeje kuririmba indirimbo zakunzwe n’abanyarwanda benshi zirimo indirimbo nka, Inkoramutima, Igipimo, Ndi uw’I Kigali, Ubanza Ngukunda n’izindi... zimwe muri izi ndirimbo zanakorewe amashusho yafatwaga nk’agezweho muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2010, we na bamwe mu bandi bahanzi bari bazwi cyane mu Rwanda, bahagurutse mu Rwanda berekeza muri leta zunze ubumwe za amerika ku butumire bwa Diaspora y’abanyarwanda babaga muri Washington. Abandi bahanzi bajyanye icyo gihe ni nka The Ben, K8 Kavuyo na Cedru bose bakaba barahise bigumira muri Amerika kuva icyo gihe, aho bahise bakomeza gukorera umuziki wabo, ndetse baza no kwibumbira mu nzu y’umuziki bise Press one music Rwanda. Akigera muri Amerika Meddy yahise asohora indirimbo yo guhimbaza imana iri mu rurimi rw’icyongereza yise Holly Spirit iyi ikaba yarahise ikundwa cyane mu Rwanda inatuma ibihangano bye bikomeza gukundwa mu gihugu.
Nyuma y’igihe acecetse mu mwaka wa 2013 Meddy yagarukanye ingufu mu muziki aho yahise asohora “Nasara” yagaragazaga itandukaniro n’iterambere ku rwego rw’umuziki yari agezeho iyi ikaba yari ku rwego mpuzamahanga. Muri uwo mwaka yanasohoye Burinde bucya, mu mwaka wakurikiyeho akorana na K8 Kavuyo indirimbo bise Iyaminiye.
Umwaka wa 2015 Meddy yongereye ingufu mu muziki atangira gukorana n’abahanzi batandukanye aho yakoze iyitwa “Sibyo” yakoranye na Kitoko nawe wari umaze kugera mu Bwongereza, Akora iyitwa Ntacyo Nzaba yakoranye Adrien iyi ikaba nayo yari Gospel, aririmba mu yiswe Nka Paradizo yakoranye na Princess Priscilla nawe uba Muri Amerika izi ndirimbo zose zikaba zaratumye yongera kwigarurira abafana batari bake, indirimbo zigaruriye amaradiyo na Televiziyo byo mu Rwanda. Byaje kuba akarusho ubwo yasohoraga Ntawamusimbura, ikaba yarahise iza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zari zikunzwe mu Rwanda icyo gihe.
Mu mwaka wa 2017 yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze atahagera, kimwe na The Ben wari uhaherutse nawe yahise akoresha igitaramo kiri mu bya mbere byitabiriwe cyane kurusha ibindi mu kugeza ubu. Ageze mu Rwanda yahise akorana na Safi Madiba indirimbo bise Got it, aza gukora n’iyitwa Everything yakoranye na Uncle Austin. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 nibwo yongeye gukora indirimbo yise Slowly yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, maze mu mwaka wa 2018 akorana na The Ben iyitwa Loose Control.
