Bruce Melody
Artist
Bruce Melody

Bruce Melody

Rwanda
0Followers
·
912Views
·
23Hits

Biography

Bruce Melodie ni umuhanzi w'umunyarwanda, uririmba injyana ya RnB, Akaba n' umwanditsi w'indirimbo. Bruce Melody azi gucuranga Guitar ndetse yigeze no gukora iby'ubu producer. ni umwe mu bahanga mu kuririmba u Rwanda rufite muri iki gihe, kandi yagiye yegukana ibihembo byinshi muri Muzika ye. 

Amazina ye asanzwe ni Itahiwacu Bruce yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Akomoka kuri Ntibihanga Gervais na Muteteri Velene, akaba uwa kabiri mu muryango w’abana bane. Amashuri abanza yayize kuri Camp Kanombe, i Kanombe, akomereza ayisumbuye ku bigo bitandukanye birimo EFOTEC, i Kanombe, na College Islamique y’i Rwamagana.

Bruce Melody yinjiye bwa mbere muri Studio mu mwaka wa 2006, kuri Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira. Ibyo byamuciye intege asa n’ubaye aretse umuziki. Yaje kongera Kugerageza gukora indirimbo muri 2010, akora indirimbo ye ya mbere yise “Inkovu”, n’indi nke zitamenyekanye. Mu mwaka wa 2011, nibwo yakoze indirimbo yise “Tubivemo” yakorewe kwa Producer Fazzo, iyi ikaba ariyo ndirimbo ya mbere yamumenyekanishije icurangwa ku maradiyo atandukanye yariho icyo gihe, aho abantu benshi batangariraga ijwi ry’uyu musore w’umunyempano. Amaze kubona ko atangiye kubona abafana  yahise akora indi ndirimbo yise  “Telefone” anatangira gukora indirimbo z’amashusho arinako abahanzi benshi bamwifashishaga ngo abaririmbire mu ndirimbo.

Kugeza mu mwaka wa 2013 Bruce Melody yari yaramaze  indirimbo nyinshi zari mu zikunzwe cyane icyo gihe aho yari afite indirimbo yitwa “Nyerekana” yakozwe muri 2012, na “Indorerwamo” yasohotse mu ntangiriro za 2013. Muri uyu mwaka wa 2013, Bruce Melody yasinye amasezerano y’imyaka 4 n’inzu itunganya umuziki ya “The Super Level” atangira gukorana nabo ariko baza gutandukana kubera ubwumvikane buke ubwo bari bamaranye umwaka n’igice gusa mu ntangirio za 2015 bari mu manza zishingiye ku mafaranga nyamara Bruce Melody aza kubatsinda.

Mu gihe Bruce Melody yamaranye na “Super Level” yakoze indirimbo zizwi cyane nka “Inkovu”, “Copy” na “Ndumiwe” zasohotse mu mwaka wa 2013. Byageze mu mwaka wa 2014, Bruce Melody amaze kuba icyamamare aho yakoze mu ndirimbo nka “Nzakuraza afatanyije n’abandi bari bagize Super level hamwe na Jay Polly, akarana “Hello” na Fille uba muri Uganda, hanyuma mu mpera za 2014 akora indirimbo zatumye yigarurira bidasubirwaho imitima y’abanyarwanda nka “Ntundize” na “Ntujyuhinduka” izi zakorewe amashusho meza cyane yari ajyanye n’igihe. Muri iki gihe kandi nibwo hadutse ubwumvikane buke hagati ya Bruce Melody na Piano wakoreraga Super level biza no kuvamo no gusesa amasezerano bari baragiranye, ni nabwo Bruce Melody yasohoye indirimbo ye yise “Ndakwanga” yasohoye akiri muri Super Level nyamara bikavugwa ko aribo yabwiraga muri iyi ndirimbo.

Nyuma yo gutangira kwikorana umuziki ku giti cye muri 2015, Bruce Melody yasohoye izindi ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane nka “Ntujy’unkinisha”, “Brenda”, n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi maze mu mwaka wa 2016 asohora “Turaberanye” na “Wancitse Vuba” hamwe na “Complete me”, izi zikaba zaratumye yubaka izina rikomeye mu Rwanda no Muri Afurika y’iburasirazuba. Iki gihe Bruce Melody yari yaramaze kugera mu bahanzi 5 ba mbere bakunzwe mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 “Ikinya” yakunzwe cyane mbere gato y’uko atumirwa mu bikorwa bihuza abahanzi bakomeye muri afurika bya “Coke Studio” akaba ariwe muhanzi wenyine mu Rwanda wari ubyitabiriye ku nshuro ya mbere. Ibi bikorwa byaciye kuri Televiziyo zikomeye muri Afurika mu ntangiriro za Nzeri 2017.

Muri Coke Studio Africa, Bruce Melody yaririmbye indirimbo yitwa ‘Yego’ ya Khaligraph Jones, uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kenya uyu nawe aririmba ‘Comple me’ ya Bruce Melody, indirimbo zishimiwe bikomeye n’abakurikiranaga Coke Studio icyo gihe. Muri iki gikorwa Aba bahanzi banakoranye indirimbo bise Kirisense izi ndirimbo zatunganyijwe na Producer DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2018 yakoranye indirimbo n’itsinda Urban boys bahoranye muri Super Level na Riderman umuraperi ukomeye mu Gihugu, aza no kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma guma Super Star (PGGSS 8) mu kwezi kwa 7 Ahabwa igihembo cya miriyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri uyu mwaka nibwo yanasohoye indirimbo nka Blocka yasohotse mu mpera za 2018.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 Bruce Melody yegukanye ibihembo 3 bitandukanye mu “Salax awards 2019” yari imaze igihe yarahagaze. Ibyo bihembo byari “Best RnB Singer, Best Male Artist, Best Artist akaba ari we wegukanye ibihembo byinshi muri iyi Salax.

Bruce Melody amaze kumenyekana cyane mu Ndirimbo yagiye afatanya n’abandi bahanzi zigakundwa bidasubirwaho biturutse ku ijwi rye ritangaje, ari nako yishyurwa amafaranga atabarika n’abashaka gukorana nawe mu ndirimbo. Muri zo izizwi cyane za vuba ni nka “Tuza” ya  Allioni, "Power" ya Khalfan “Kungola” ya Sunny “Twongere” ya Queen Cha n’izindi nyinshi zakunzwe bidasanzwe.