

SKPADO
Biography
Viva Skpado cyangwa Skpado di Shatta ni umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Dancehall na Raggae, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Gold Digger”, “Ndabikunda” n’izindi… zatumye abamuzi benshi bamufata nk’umwami wa Dancehall mu Rwanda.
Amazina ye bwite yitwa Ntambara Steven, yavutse 29/9/1993, akomoka kuri MURINDANGABO Fidel na KANTARAMA Dorothy. Amashuri abanza yayize kuri la Colombiere naho ayisumbuye ayiga ku bigo bitandukanye birimo Kayonza Modern School ndetse na King David Academy. Yakomereje Kaminuza muri UNILAK Aho yize iby’amategeko (Law).
Umuzika Yawutangiriye muri 2011, Icyo gihe yari akiri mu mashuri yisumbuye aho indirimbo yatangiriyeho ari iyitwa “Never Mind” yafatanyije na Davy Ranks. Muri uwo mwaka kandi akirangiza amashuri yisumbuye yarushijeho kwibanda ku muziki aho Yahise ashinga itsinda ryitwaga City Yankeez ryari rigizwe nabasore batatu aribo Skpado, Dee Rugz na Difas. Iri tsinda ryahise ritangira gukora indirimbo zagiye zimenyekana nka Garuka yo muri 2012 na Amazing. Iri tsinda ryanakoze izindi ndirimbo zamenyekanye cyane mu gihugu nka She Murder na Rwandan Girl zasohotse muri 2015. Mu mwaka wa 2016 Skpado yari umwe mu Byamamare byo mu njyana ya Dancehall bihurije hamwe bakaririmba Indirimbo yakunzwe cyane yitwa: “Ndabikunda”. Aha yari kumwe n’abasore bari bagize city yankeez n’abandi nka Davy Ranks, Sintex, Spaxx na Vaga Vbz .
Mu mwaka wa 2017 nibwa Skpado yatangiye gukora wenyine (Solo artist). Indirimbo yahereyeho ari wenyine ni iyitwa Give me Some Love Yasohotse hagati mu mwaka wa 2017. Nyuma yahoo yasohoye Iyitwa Gold Digger Hamwe n’iyitwa Fresh and Clean yakoranye na Bull Dog zombi zasohotse muri 2018. Iyo aherutse gushyira hanze akaba ari iyitwa “Laila”.
