CASSANDRA
Artist
CASSANDRA

CASSANDRA

Rwanda
0Followers
·
213Views
·
314.4Hits

Biography

Cassandra ni umuhanzikazi mushya mu muziki ugezweho, ukora injyana  Dancehall ragaton na Rap. Ubusanzwe Yitwa Uwase Françoise, yavutse mu kwezi kwa 10 1996 akaba atuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayigiye mu Gatenga akomereza ayisumbuye Ku bigo bitandukanye mu mujyi wa Kigali aho yarangirije kuri APAPE mu mwaka wa 2017 mu ishami rya computer sciences na management (ibijyanye na mudasobwa n'icungamutungo)

 Cassandra yatangiye umuziki mu mpera z’umwaka wa 2017 ahera ku ndirimbo yise "Nemeye" aza no gukurikizaho iyo yise "We do It" mu kwezi kwa 5 2018. Indiririmbo yamenyekanyeho cyane ni iyitwa "Nturi My Type" yakoranye na Mukadaff  yasohotse muri  2018  iyi ndirimbo yumvikana asubizanya na Mukadaff aho bavuga ku mibanire y'abasore n'inkumi muri iki gihe, niyo yahise imuzamura bidasanzwe atangira kumenywa na benshi mu gihugu ari nako indirimbo ze zica ku ma televiziyo atandukanye.

Amaze kumenyeka, Cassandra yahise akora indirimbo yise "NKunda" ari wenyine, iyi yanakorewe videwo Nziza Ku buryo nayo yamwongereye abafana batari bake. Kuri ubu Cassandra yasohoye indi ndirimbo ari kumwe na Ama G the Black ayita "Saa sita"