

PHIONAH LA VIVA
Biography
Mbabazi Phionah ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda bizwi ko bazi neza kuririmba, uyu wagiye ukora indirimbo benshi badatinya guhamya ubwiza bwazo gusa nanone ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye yo muri Kenya azwi nka Tusker Project Fame.
Phionah Mbabazi yavukiye muri Uganda, yabaye mu Rwanda na Uganda akaba avuka kubabyeyi b'abanyarwanda. Kuri se nanyina ni ikinege naho kuri se akaba ari uwakabiri kuko se afite undi mwana Phionah akurikira. Amashuri yisumbuye yayize kuri Fawe Girls School, yiga Kaminuza muri Mount Kenya University aho yize Ubuganga mu ishami rya Laboratoire (Medical Laboratory sciences) arangiza mu mwaka wa 2016.
Phionah yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame season 6 mu mwaka wa 2013 aho yari ahagarariye u Rwanda. ibi byatumye amenyekana cyane bitewe n'uburyo yigaragaje muri iri rushanwa. Akiva muri iri rushanwa nibwo yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa "Winyibutsa" yakoreye muri Kina Music mu mwaka wa 2014. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yakomeje kwigaragaza aho yasohoye indirimbo yise "Cheza Leo" nyuma yaho akora "Nkwiyumvamo" yasohotse mu mwaka wa 2016. Phionah yakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu muziki cyane cyane ubwo yari arangije Kwiga kaminuza. Phionah yakoze band ye icuranga akora umuziki nk'uwabigize umwuga. Mu mwaka wa 2018 nibwo yatangaje ko yinjiye mu muziki mu buryo busesuye aho yahise asohora Indirimbo ye yise "Ni wowe" yanakorewe amashusho meza cyane.
