THE SAME
Artist
THE SAME

THE SAME

Rwanda
0Followers
·
437Views
·
6Hits

Biography

The same ni itsinda ry’abasore 2 bakora umuziki mu njyana ya Aforbeat, RnB na Dancehall, rikaba ari rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaze igihe Kinini kandi afite ibikorwa bihambaye. Iri tsinda rigizwe n’abasore 2 ari bo J.Fary ubusanzwe witwa IMANIZABAYO JMV na Jay Luv ubusanzwe witwa MUNYAGISENYI serge, aba basore bombi bakaba bakomoka mu karere ka Rubavu.

Isinda The Same ryashinzwe mu mwaka wa 2011, nyamara amateka yaryo akaba afite imizi, mu ntangiriro z’umwaka wa 2005. Muri uyu mwaka nibwo abasore bagize iri tsinda bamenyanye, bahuriye ku ishuri aho bigaga mu Ngororero, ahitwa College APEJERWA Nyange, Icyo gihe J.FARY yaraje mumwaka wa  kane naho JAY LUV aje mumwaka wa mbere, maze batangira kujya bakorana bagasubiramo indirimbo z’abandi mu birori byo ku ishuri  nk’iza West life,Nelly,R.Kelly….

Mu mwaka wa 2007 ubwo J.Fary yari arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri kaminuza ya ULK Aho yize iby’ubukungu n’ubucuruzi (Economics and Business cg EBS),Icyo gihe Jay Luv wari urangije Tronc-commun we yakomeje cycle superieur Aho yize iby’amashanyarazi (Electricite). Muri icyo gihe nibwo batangiye gukora indirimbo buri wese akora ku giti cye. Muri 2008 Jay Luv yakoze indirimbo ya mbere ari wenyine ayita “Dukunde Ishuri”, naho J.Fary akora iyitwa “Wikuye amata ku munwa” izi zombi zikaba zitaramenyekanye.

 

Mu mwaka wa 2009 ku gitekerezo cya J.Fary, aba basore bihurije mu itsinda ryitwaga “Abami ku Kirwa” akaba ari ryo tsinda ryabayeho mu Rwanda rigizwe n’abahanzi benshi kuko ryari ririmo abahanzi 29, icyo gihe bose bari bagitangira umuziki muri bo hakaba harimo na Young Grace na Musaza we witwaga King Philosophe, n’abandi benshi… Iri tsinda ariko ryamaze imyaka ibiri gusa rikora indirimbo zitandukanye aho iyamenyekanye cyane ari iyitwa “Turabishoboye” yasohotse muri 2010.

 

Muri 2011, itsinda “abami ku kirwa” ryarasenyutse risigaramo abasore babiri gusa nabo baje gucika intege nyuma yaho, icyo gihe J.Fary na Jay Luv  bari baramaze kurangiza amashuri, bahise bashinga itsinda rishya baryita “The Same” itsinda The same rivuka ubwo. Iri tsinda ryatangiranye imbaraga zidasanzwe, kuko ryahise rikora indirimbo zitandukanye zirimo “Ikibibi”, “akabyiniro”, “agahebuzo”, na  “Akanozangendo” yasohotse mu mwaka wa 2012 bayikorana na Oda Paccy ikorewe mu Bisumizi, ikaba yaratumye iri tsinda ritangira kuvugwa ku rwego rw’igihugu ndetse ribona abakunzi benshi. Muri uwo mwaka iyi ndirimbo yanahawe igihembo cya GM Awards (Gisenyi Music awards) nk’indirimbo y’umwaka 2012.

 

Mu mwaka wa 2013 iri tsinda ryari rimaze kubaka izina rikomeye aho ryari rimaze gusohora videwo z’indirimbo nka “Akanozangendo”, “Yinyereke” “Ikibibi” n’izindi nyinshi zacaga ku Mateleviziyo yo mu Rwanda yariho icyo gihe. Muri uwo mwaka ariko itsinda the same ryahise rihura n’akaga gakomeye aho Umwe mu barigize Jay Luv yafashwe agafungwa ndetse agakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 2. Uyu Jay Luv yaziraga amadolali ibihumbi 24 (miliyoni 16 z’amanyarwanda) yibwe n’abatekamutwe ubwo yari ayajyanye kuri bank atumwe na Forex bureau yakoreraga.

Ubwo Jay Luv yari ari muri Gereza mugenzi we J. Fary yakomeje gukora ibikorwa byinshi wenyine ariko akabikora mu izina ry’itsinda the Same. Aha twavuga nk’indirimbo “Bagiraga ugu”, “Emera”, “Mwana ume ni pesa” n’izindi!   Icyo gihe yanahimbye indirimbo iteye agahinda yiswe “NDAZA VUBA” aho yasaga n’uvuga inkuru y’ibyabaye kuri mugenzi we ati “ibyago bigwira abagabo nawe byakubaho, ishuri ndimo nirirangira, ndaza vuba….” Iyi ndirimbo yanakorewe videwo nziza igaragaza ubuzima bw’umuntu uri muri gereza, ikaba yarakunzwe cyane kandi ituma abakunzi ba the same badacika intege, ahubwo barushaho gushyigikira iri tsinda kugeza ubwo mu mwaka wa 2015, Jay Luv Yakiriwe nk’umwami ubwo yari asohotse muri Gereza arangije igifungo cye cy’imyaka 2.

 

Mu mwaka wa 2015 Itsinda The same ryongeye kwigaragariza abakunzi baryo cyane,

The Same yongera gushyira ingufu mu muziki aho bahohoye indirimbo nka urutonde, sasa inzobe na Tell me bakoranye na Bull Dog nayo yatumye bagaruka mu ruhando rwa muzika. Muri uyu mwaka kandi banahawe igihembo nk’itsinda ryitwaye neza mu ntara y’I Burasirazuba igihembo bahawe n;ubuyobozi bw’intara.

Mu mwaka wa 2016 basohoye izindi ndirimbo nka “Rizaka” na “Susu”, aho banahise bimurira ibikorwa byabo bya Muzika mu mujyi wa Kigali, ariko bakomeza kubarizwa i Rubavu mu buzima busanzwe. Mu mwaka wa 2017 The Same yasohoye indi rimbo 2 zazamuye izinda ry’iri tsinda mu buryo budasubirwaho arizo “Oh Nana” na “Yumvirize” biba akarusho ubwo hasohokaga videwo ya “Yumvirize” yatumye iyi ndirimbo igera mu ndirimbo za mbere zakunzwe kurusha izindi mu gihugu mu mwaka wa 2018.