YVAN BURAVAN
Artist
YVAN BURAVAN

YVAN BURAVAN

Rwanda
0Followers
·
589Views
·
1.4kHits

Biography

Yvan Buravan ni Umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana yumvikanamo Afro, R&B and Soul.


Amazina ye asanzweni DUSHIME BURABYO Yvan, yavutse ku itariki 27 Mata 1994 avukira  I Remera mu mujyi wa Kigali, ni mwene BURABYO Michael na UWIKUNDA Elizabeth,akaba ari bucura mu muryango w’abana batandatu.


 Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombiere’. Yaje kujya muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Business and Economics. 


Yvan buravan yakundaga umuziki kuva akiri umwana, mu mwka wa 2009,  yitabiriye amarushanwa ya RwandaTel, aba uwa kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice. Kuva ubwo Yvan Buravan yabonye ko afite impano ikomeye yo kuririmba maze mu myaka itandatu yakurikiyeho akora Imyitozo myinshi yo kuririmba agamije kuzinjira mu muziki mu buryo bugaragaza impano ye mu buryo bwuzuye. Muri icyo gihe ninabwo yagiye muri Korali yayoboraga, bimufasha kongera ubuhanga mu kuririmba. 

Mu mwaka wa 2015 nibwo Yvan Buravan Yinjiye mu muziki aho indirimbo ya mbere yasohoye yitwaga "Majunda" nyuma yaho akorana na Umutare Gaby iyitwa "Inyana" hamwe n’iyo yakoranye na Uncle Austin yitwa "Urwo Ngukunda". Yvan Buravan yatangiye kumenyekana ubwo mu ntangiriro  z’umwaka wa 2016 yasohoraga indirimbo yise "Bindimo" iyi ikaba yaramyekanye ku maradiyo na Televiziyo yanyuragaho kenshi ndetse iza mu zari zikunwe cyane muri icyo gihe. 

Mu kwezi kwa 6 kwa 2016 nibwo Yvan Buravan yakoze indirimbo yahinduye amateka y’umuziki we, imumenyekanisha mu buryo budasubirwaho mu kanya nk’ako guhumbya. Iyi ndirimbo yitwaga "Malaika" ikaba yaragaragaragamo ubuhanga budasanzwe mu miririmbire. Muri uyu mwaka wa 2016, Buravan amaze kubona ko abonye urufatiro rwo kwamamara, yahise ashyiramo imbaraga akora ubutaruhuka aho yahise asohora urukurikirane rw’indirimo zasimburanaga mu gukundwa nka "Ninjye nawe" yasohotse mu kwa 8 2016, "Just a dance" yasohotse mu kwa 10, hamwe n’izindi yasohoye mu mwaka wa 2017 nka "This is Love" na "Heaven".

Mu mwaka wa 2018 Yvan Buravan yashyize ingufu zidasanzwe mu gukora indirimbo zigaragaza ubuhanga buhambaye kandi ziri ku rwegompuzamahanga. Muri uyu mwaka wonyine yasohoye iyitwa "Oya", "Garagaza" yumvikanamo papa we avuza agakoresho k’umuziki kitwa….,  "With you" na "Si Belle".


Mu kwezi kwa 7 kwa2018 Buravan yafashe icyemezo cyo kujya mu marushanwa ya Prix Decouvertes RFI, atoranywa mu bantu 10 bagombaga guhatanira icyo gihembo, maze ku itariki ya 8 Ugushyingo 2018, aba umunyarwanda wa Mbere wegukanye iki gihembo giherekezwa n’ama Euro 10,000.