

DJ MARNAUD
Biography
DJ Marnaud ubusanzwe witwa Mugisha Gatera Arnaud wavutse mu 1995, ni umunyamuziki, umu Dj, n'umuririmbyi wabigize umwuga akaba akora injyana yo mu bwoko bwindirimbo zibyinirwa mu tubyiniro (Night Club).
mbere y'uko aba umu Dj, n'uririmbyi nk'uko azwi ubu, Dj marnaud yabanje kuba umubyinnyi aho yagiye agaragrara mu mavideo y’indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Bruce Melody , Urban Boys mu ndirimbo yabo “Kubita”, n’izindi...
Mu mwaka wa 2015 nibwo yinjiye mu mwuga w’ubu DJ, kugira ngo abigereho yatangiye kujya yegera aba Dj bari bazwi cyane icyo gihe nka DJ Focus, Dj Kags n’abandi … amaze kubimenya neza yahise asinya amasezerano ye ya mbere y’akazi k’ubu Dj mu Kabyiniro ko muri hoteli yitwa “The Mirror” aho niho yatangiye kumenyekanira, agenda akora no mu tundi tubyiniro muri Kigali, Nyuma yaho aza kujya muri Tanzania igihe gito, aho yavuye agaruka gukorera mu Rwanda icyo gihe atangira kujya akorera muri Cocobean Bar iri ku Kacyiru.
Bimwe mu bitaramo bikomeye yakozemo ni nk’icyo ku munsi wo Kwibohora 2017, cyabereye “Kigali Convention Centre” mu kwa 7/2017, iki kikaba cyarimo Umuhanzi Mr. Eazy wo muri Nigeria, iki gitaramo kikaba cyaramwongereye abafana ku buryo budasanzwe, maze atangira kujya atumirwa hirya no hino mu tubari two mu mujyi wa Kigali. Ndetse mu mpera z’umwaka wa 2017 Dj Marnaud yari kurubyiniro avanga imiziki mu bitaramo bibiri bikomeye harimo Icya Kigali Up Music Festival. ubwo Patoranking yazaga mu Rwanda, n’icya “Mutzig Beer Fest” i Nyamata muri Golden Tulip ubwo Meddy yagarukaga mu Rwanda bwa mbere.
Dj Marnaud yaje gutekereza uburyo yakora umuziki wo mu Tubyiniro ariko wiganjemo indirimbo nyarwanda, Kubera ko nta ndirimbo nyinshi z’abanyarwanda zagenewe kubyinwa mu Tubyiniro (Night Clubs) yafashe umwanzuro wo kuririmba ize ku giti cye maze yegera itsinda “Active” ryari rizwiho gukora indirimbo zibyinitse, bakorana indirimbo bise “Bape” yasohotse mu kwezi kwa 7/2018. Iyi yahise Imenyekana cyane mu minsi mike ndetse itangira gucuranwa hirya no hino mu tubari two mu gihugu, Mu kwezi kwa 12/2018 , Dj Marnaud yegereye mugenzi we w’umu Dj nawe wari umaze kumenyekana mu gukora indirimbo Bakorana mu ndirimbo bise “Ribuyu” iyi niyo ikaba yarabazamuye cyane mu myanya ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe mu Rwanda. Mu kwezi kwa 2/2019 nibwo Dj Marnaud yasohoye indirimbo ye yise “Boku” akaba ari nayo aheruka kugeza ubu.
Usibye akazi k’ubu Dj, Marnaud anikorera Business ku giti cye aho afite akabire ke bwite Kitwa Marnaud’s Bar gaherereye ku Kimihurura.
