

AMALON
Biography
Amalon ni umwe mu bahanzi bakiri bashya mu Rwanda ariko batanga icyizere ku muziki w’ejo hazaza, akaba n’umwe mu banyamuzikii b’abahanga u Rwanda rufite muri iki gihe.
Amalon ubusanzwe witwa BIZIMANA Amani yavutse mu 1996 avukira i Rubavu mu ntara y’iburengerazuba. Amashuri abanza yayigiye kuri Camp Kigali aza gukomereza ayisumbuye kuri ETO Kicukiro, aza gukomereza mu Kagarama kuri Kagarama High School, aho yasoreje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013. Nyuma yaje kujya muri Kaminzuza IPRC Kicukiro aho yize ibijyanye n’amashanyarazi
Amalon yakuze akunda iby’umuziki agakunda injyana zose z’umuziki kuko yifuzaga kuzaba umu producer w’indirimbo. Akiri muri Secondaire yagiye gushaka amahugurwa ku bijyanye no gutunganya indirimbo, ariko ntiyabikora, akomeza amashuri ye. Mu gihe cyose yamaze ku ishuri yakundaga kwandika indirimbo akazibika, amaherezo ubwo yari muri IPRC, Yaje kujya muri Studio akora indirimbo ye ya mbere yakoranye na Andy Bumuntu, indirimbo yitwaga “Mindset” icyo gihe Amalon yayiririmbagamo arapa naho andy bumuntu akaririmba inyikirizo. Nyuma y’icyo gihe Amalon yamaze ikindi gihe kinini nta ndirimbo yindi ajyanye muri studio kuko yifuzaga gukora indirimbo iri ku rwego ruhambaye kandi byasabaga imyiteguro ihambaye.
Mu mwaka wa 2015, Amalon yaje kujya kuri studio yitwa Green Ferry Music Kicukiro, aho yari agiye gufasha umuntu mu ndirimbo ye. Ubuhanga yagaragaje muri iyo ndirimbo bwatumye producer Nganji amwiyambaza kenshi mu ndirimbo, baba inshuti zikomeye kugeza yabaye nk’umwe mu bagize Label ya Green Ferry, aha ni naho yatunganyirije indirimbo ze za mbere zamenyekanye nka “Madalina” yakoze muri 2017 na “Shaddy Boo” yakoze muri 2018, aha muri Green Ferry music Amalon yahamaze imyaka 3 yose, ahakorera indirimbo ze bwite zirenga 10 ariko zitamenyekanye, ndetse ahahurira n’abantu benshi mu bari mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2018, Amalon yahuye na Dj Pius kwa Producer Izzo, atangazwa n’impano ikomeye uyu musore yari afite, kuva ubwo Dj Pius ahita amujyana muri Label ye ya 1K. Indirimbo ya mbere yakoranye na Izzo, ni iyitwa “Amafaranga”, nyuma akurikizaho iyitwa “Yambi” izi ndirimbo zimaze kujya hanze zatumye abantu benshi batangira gutangarira Ubuhanga bw’imiririmbire bwa Amalon atangira kugira abafana hirya no hino mu gihugu ari nako atangira gukora amashusho meza y’indirimbo yacicikanaga ku mateleviziyo mu Rwanda.
Amalon amaze kumenyekana bihagije yahise akora izindi ndirimbo 2 zasohokeye mu gihe kimwe, Imwe ni “Derilla” yasubiyemo afatanyije na Ally Sudi, na “Byakubaho” iyi ikaba yarishimiwe bidasanzwe ndetse ituma amenyekana mu Rwanda hose kuva ku ruhinja kugera ku musaza. Kuri ubu amalon aherutse gusohora indirimbo yise “Impanga”.
