NATACHA
Artist
NATACHA

NATACHA

Rwanda
0Followers
·
302Views
·
1.2Hits

Biography

Natacha Ngendabanka ni umuhanzikazi wo mu Burundi ukomoka  muri komine Kinama .

umuziki yawutangiye akiri muto aho yaririmbaga muri korali.

afite imyaka 14 gusa yari yaratangije itsinda ryitwa  Ra Fridays. Icyo gihe yakundaga gusubiramo indirimbo za Whitney Houston,  Brenda Fassy, Angélique Kidjo,  Tchala Mwana n'iza Lokua Kanza abahanzikazi bakomeye yafatiragaho urugero mu kuririmba.

Mu mwaka wa  2005, yatangije groupe yitwa  Troubadours.

mu mwaka wa  2012, Natacha yasohoye album ye ya mbere yise  "Mawe Mwiza" yarise gutyo kubera nyina umubyara.

Mumyaka yakurikiyeho Natacha izindi ndirimbo nyinshi zirimo Nka Kaza mwendo, burundi bwacu na Kuacha siwezi, zo muri 2015, tucheze na Fikilia zo muri 2016 hamwe n'indirimbo zitari nke zo mu mwaka wa 2017 nka "Gerageza", "Iyamirize", n'izindi...

Natacha niwe murundikazi wagerageje kwambutsa umuziki w'uburundi imipaka aho yakoranye n'abahanzi bakomeye mu muziki wo muri afurika indirimbo zatumye yigarurira imitima y'abarundi muri iyi minsi anatangira kumenyekana mu rwego rwa afurika muri rusange. Aha twavuga indirimbo nka: "Wangu": yakoranye na Sheebah wo mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017, na "Duga" aherutse gukorana na Fally Ipupa.