WINNER
Artist
WINNER

WINNER

Rwanda
0Followers
·
229Views
·
2Hits

Biography

Winner ni umuhanzi w’umunyarwanda uririmba injyana ya Afro Rap, akaba ari n’ umwe mu batangije iyi njyana mu Rwanda.

 

Amazina ye Nyakuri ni Gitego Cedrick, yavutse tariki  30/12/1990 avukira  i Gikondo mu mujyi wa Kigali .

 

Amashuri abanza yayize aho Gikondo ku bigo bitandukanye akomereza ayisumbuye kuri ETO Kicukiro, aho akaba ari naho yamenyaniye n’Abandi baraperi bari mu bo bafatanyije kubaka urufatiro rw’injyana ya Rap mu Rwanda nka Green P na Jay Polly n’abandi biganye bakiri bato nyuma y’aho yaje kujya i Rwamagana  aho yasoreje amashuri yisumbuye. Nyuma yahoo yaje kujya kwiga muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde iherereye mu ntara ya  Tamil nadu, aho yabaga mu mujyi wa Chennai, aha yahakuye impamyabumenyi yo mu rwego rwa masters mu bijyanye n’ubukungu ngiro (Masters in Applied Economics MAE).

 

Winner yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2005, icyo gihe yakoreshaga izina rye risanzwe Gitego nk’izina ry’ubuhanzi. Indirimbo ye ya mbere yakoze ni iyitwa “Rekana nabo”, nyuma yaho aza gukora indirimbo bitaga “Reka Bakubeshye ko Usharamye” ari nayo yanamenyekaniyeho cyane aho yasaga n’usubiza indirimbo yari imaze kumenyekana ya KGB bise Arasharamye. Nyuma y’aho Winner yakomeje gukora indirimbo zitandukanye harimo nka “Nyumva” yakoranye na Naason , “Kuva Kera” yakoranye na Gabiro Guitar, “Inkumburwa” na  “Uri Winner” yakoranye na Young Junior , izindi nyinshi harimo iyo yakoranye na Emmy waje kujya muri Amerika.

 

Mu Gihe Abahanzi bari bamaze kubaka amazina nka The Ben, Meddy na Emmy bari bamaze kwerekeza muri Amerika, Gitego waje kuba Winner nawe yaje kwerekeza mu Buhinde aho yamaze imyaka myinshi akurikirana amasomo ye muri Kaminuza ya Annamalai, aha akaba ari naho yashyiriye hanze Album ye ya Mbere yise “Gospel Age” yasohotse mu mwaka wa 2012.

 

Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu muziki wo mu Rwanda, Winner yongeye gushyira hanze Indirimbo ziryoheye amatwi, aho yakoze iyitwa: “Selector” yakoranye na Social Mula yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2017. Muri icyo gihe kandi ni nabwo yasohoye audio y’indirimbo “Super Woman” yaje gukorera Videwo nziza cyane yasohotse mu mwaka wa 2018. Iyi videwo yatumye amemyekana ku rwego rudasanzwe kuko ari bwo yatangiye kujya ica ku ma televiziyo atandukanye yo mu Gihugu, ikaba ri nayo videwo ya mbere yari akoze.