GLORY MAJESTY
Artist
GLORY MAJESTY

GLORY MAJESTY

Rwanda
0Followers
·
479Views
·
953.6Hits

Biography

KAGAME Radjab uzwi nka Glory Majesty kuva muri 2010 ubwo yandikishaga iri zina Glory Majesty kurutonde rw'abahanzi amaze gukora indirimbo ye yambere yise Twereke Inzira.Akora injyana ya HIP HOP, Avuka kuri HAVUGINOTI Bashir na MUKASHEMA Marian, Yavukiye mukarere ka Rubavu (Gisenyi) ahitwa majengu, nyuma baza kwimukira I Kigali muri 2001 kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Papa we.

KAGAME Radjab afite amashuli 6 yisumbuye mubuvanganzo. Amashuli yisumbuye yayarangije muri 2016. Uyu musore amashuli ye yose yayize kubigo bibiri gusa. Abanza yayize kuri KIMIRONKO YA 1 ayisumbuye ayiga kuri REMERA PROTESTANT. Uyu mwaka 2016 wakomereye cyane Kagame Radjab kuko nibwo Mama we yapfuye ari kwitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye.

Mbere yo kuza mu muziki KAGAME Radjab yitereraga agapira nk’abandi bana benshi b’abahungu babyirukanye kugeza ubwo yaje guca ku basore bakundaga kuza gusubiriramo (repetition) indirimbo zabo hafi aho kukibuga, bagatera ama freestyle barapa, akahava yabikunze yasezeye umupira yabaye umuraperi. kuva ubwo yahise atangira kwandika imirongo ye. Iyo crew yitwaga Heavy Gangz yarigizwe n’abasore benshi cyane bagera muri 20 bahise bakunda cyane uyu mwana muto bamwinjiza muri crew batangira kumushyigikira kuko banamurutaga cyane kandi bamubonamo impano.

Muri 2010 KAGAME Radjab yafashe izina GLORY ni amagambo ahinnye y’icyongereza ariyo: “Gangster Live Once Real Young” muri uyu mwaka nibwo yakoze indirimbo ye yambere ayikorewe na producer Ray P ayita “Twereke inzira”. Majesty ryo yaryiswe n’abo biganye muri secondary kubera ko igihe cyose yahoraga ari we shefu kuva yatangira muwa mbere kandi yari umuhanga cyane. Kuva muri uyu mwaka kandi Glory Majesty yakoze indirimbo nyinshi nka: “Prince mic”, “Mfite hip hop”, “Rap kung FU”, “’Imboni y’agahinda”,” Rap like that”, “Ntamuhanuzi iwabo”, “No stress”, “Urwandiko kuri mama” nizindi … kandi yakoranye n’abandi bahanzi benshi n’abaproducer bakomeye batandukanye nka: Ray P, Emery pro, Ency, Evydecks, beat killer, …