

MARCHAL UJEKU
Biography
Marchal UJEKU ni muhanzi nyarwanda uririmba mu njyana yihariye we ubwe yatangije ayita: “Saama” Style’ ikomoka ku mbyino zo ku Nkombo zizwi nko “Gusaama”. Aririmba mu rurimi kavukire rwitwa “Amahavu”, ruvugwa n’abatuye kuri iki kirwa no mu bice bimwe na bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Amazina ye asanzwe ni Ujekuvuka Emmy Marchal, yavutse mu 1992, avukira ku kirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu, ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali aho akorera ubuhanzi bwe.Amashuri abanza yayigiye ku Nkombo. Yize ikinyarwanda afite imyaka 12, arangije amashuri abanza yakomereje ayisumbuye i Rusizi, yiga kaminuza muri Kaminuza ya Mount Kenya, ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business). Yize kandi no muri Makerere University muri Uganda, ibijyanye n’ubwubatsi.
Akiri muto yakundaga kuririmba, kuburyo yiga mu mashuri abanza yaririmbaga indirimbo zo kurwanya ibyorezo nka Sida na Malaria, ku buryo yajyaga ajya mu marushanwa anyuranye harimo nk’iryitwaga “Umwana w’umunyafurika. Yaje kujya mu itorero ry’ababyinnyi n’abaririmbyi ryo ku Nkombo yitwa “Abasamyi”, yamazemo imyaka myinshi.Marchall yaje kuva ku Kirwa cya Nkombo, agiye kwiga amashuri yisumbuye. aho yahise ajya mu itsinda ry’abaririmbyi “Amis des Jeunes” i Rusizi. Muri icyo gihe cyose ariko yari ataragira indirimbo n’imwe ashyira ahagaragara.
Ubuhanzi nyirizina, yabwinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 ubwo yari arangije Kaminuza, icyo gihe yashyize hanze indirimbo “Musisemisemi” na “Bombole Bombole” ziganjemo ururimi rw’Amahavu, ruvugwa ku nkombo, zombi zasohotse muri Mutarama 2016. Mu mpera ya 2016 yahise ashyira hanze indirimbo ye ya 3 yise “Bikongole” yakoranye na Jay Polly iyi ikaba yarahise imenyekana bidasanzwe ndetse ituma amenyekana mu gihugu hose. Mu mwaka wa 2017 yakoze iyitwa “Africa” yakoranye na Natty Dread na Pas Lee wo muri Tanzania, iyi ndirimbo yumvikanamo n’ururimi rw’igiswayiri n’icyongereza yatumye indirimbo ze zitangira kugera mu mahanga. Muri uyu mwaka wa 2017 ni nabwo yakoze audio y’indirimbo “Niko ndi” aheruka gukorera videwo. Mu mwaka wa 2018 nibwo Marchal yongeye kwigaragaza cyane ubwo yasohoraga indirimbo yise “Omwana Akwila” yafatanyije na Mani Martin, iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo za kera z’abanyenkombo yasubiyemo mu buryo bugezweho mu rwego rwo kuzamura umuziki wo ku Nkombo. Muri uri uku kwezi kwa 10/2018 nibwo yashyize hanze Videwo y’indirimbo “Niko ndi” yakoranye na Alto.
