CLARISSE KARASIRA
Artist
CLARISSE KARASIRA

CLARISSE KARASIRA

Rwanda
0Followers
·
2.1KViews
·
714.3Hits

Biography

Amazina ye asanzwe ni Karasira Clarisse akaba ari nayo akoresha mu muziki. ni umunyarwandakazi ukora indirimbo zijyanye n'umuco kandi zirimo ubutumwa bufite imbaraga bugamije guhindura umunryango nyarwanda.

Clarisse Karasira Yavutse mu 1997, yakuze akunda injyana gakondo, ku buryo yatangiye guhimba, kuririmba, kubyina no kwandika imivugo kuva akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza. Yabaye mu matorero atandukanye abyina gakondo aho yagiye aba, haba mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza! 

Clarisse yamenyekanye cyane ubwo yari amaze kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru, aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuvuga amakuru (TV/Radio presenter), agakundwa n'abantu benshi kubera iyo mpano. Yananyuze muri korari aho yahimbaga indirimbo zihimbaza imana, ariko ntiyagira n'imwe ashyira hanze ku mugaragaro.

Clarisse Karasira yinjiye mu muziki ku mugaragaro mu mwaka  wa 2018, aho yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa "Giraneza" yasohotse mu Ukwakira 2018, ikaba yarakunzwe cyane kubera uburyo bwe bw'imiririmbire busa cyane n'ubw'abahanzikazi b'abahanga u Rwanda rwagize nka Kamaliza na Kayirebwa, ikaba irimo ubutumwa bw'urukundo, ubumuntu no kwita ku bandi! Mu mezi yakurikiyeho Clarisse Karasira yahise agirana amasezerano na Alain Muku, atangira kuba ari we umufasha mu gukora indirimbo ze nka "Manager" maze nyuma y'igihe gito mu kwezi kwa 3 /2019 aba ashyize hanze indi ndirimbo yise "Ntizagushuke" iyi nayo yakunzwe n'abatari bake bituma Clarissa atangira gushyirwa ku bahanzikazi b'abahanga U rwanda rufite. Nyuma yaho yakoze indirimbo nka "Komera" yashyize hanze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25, kuri ubu akaba aherutse gukora iyitwa "Twapfaga iki?" Clarisse yakomeje kwigaragaza cyane kuva yakwinjira mu Muziki indirimbo ze zirakundwa zicurangwa ku Maradiyo, mu Bitaramo, n'ahandi henshi... Akaba ari we Muhanzi kazi wa Mbere ukiri muto wabashije gukora injyana gakondo igakundwa n'urubyiruko ndetse n'abakuze kandi akamenyekana mu Gihe gito kurusha abamubanjirirje.

Mu mwaka wa 2019, Clarisse Karasira yabaye umwe mu batoranyijwe guhatanira Igihembo cya Salax awards 7 (Nominated) yo mu mwaka wa 2019 mu cyiciro cy'abahanzi baririmba injyana gakondo, nyuma y'amezi make gusa yinjiye mu muziki.