ANDY BUMUNTU
Artist
ANDY BUMUNTU

ANDY BUMUNTU

Rwanda
0Followers
·
339Views
·
724.4Hits

Biography

Andy Bumuntu Ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Blues ivanze na gakondo ya Kinyarwanda akaba ari umwe mu banyamuziki b'abahanga u Rwanda rufite muri iki gihe. 

Amazina ye asanzwe ni KAYIGI Andy Dick Fred akaba yaravutse mu mwaka wa 1995.

Andy Bumuntu yakundaga umuziki kuva akiri muto. Yinjiye mu muziki ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, aho kugeza n'ubu ari umwe mu babyinnyi bakomeye b’itorero MASHIRIKA.

Indirimbo ya mbere Andy bumuntu yashyize hanze nk'umuhanzi ku giti cye ni iyitwa “Ndashaje” yanditse mu mwaka wa 2012 gusa akaza kuyisohora mu mwaka  2016, indirimbo yamutwaye imyaka ine ngo ashyire hanze kuko yashakaga  kugaragara nk’umuhanzi uzanye impinduka mu muziki wo mu Rwanda.  Ibi byaramuhiriye cyane kuko iyi ndirimbo yahise imenyekana cyane kandi igakundwa na benshi cyane cyane ko yari indirimbo ivuga ku buzima rusange abantu babayemo. 

Mu kwezi kwa 2/2017 Andy Bumuntu yashyize hanze iyitwa "Mukadata" iyi nayo ikaba yarakunzwe cyane kuko nayo yavugaga ku buzima bubabaje abana barerwa n'abatari ababyeyi babo bahura nabwo.  Muri uyu mwaka kandi yanasohoye iyitwa "Mine" yo yari indirimbo y'urukundo ariko nayo iririmbye mu njyana ya Blues.

Mu mwaka wa 2018 Andy Bumuntu yakoranye indirimbo n'umuhanzi w'umunyamerika ukomoka muri leta Florida y'amajyepfo witwa "Alexander star" uyu akaba ari umuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo. Iyi ndirimbo bayise "Show me the way" .

Mu kwezi kwa 11/2018 nibwo Andy Bumuntu yasohoye indirimbo yise "Stay" iyi ikaba isohokanye n'amashusho nayo adasanzwe kuko ari imwe muri video zizimije!