KIZITO MIHIGO
Artist
KIZITO MIHIGO

KIZITO MIHIGO

Rwanda
0Followers
·
600Views
·
15Hits

Biography

Kizito Mihigo ni Umuhanzi wumunyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo zo mu njyana ya classique, ahanini zivuga ku bumwe amahoro, nizivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi hamwe niza kiliziya gatolika. 


Kizito Mihigo ayo akaba ari nayo mazina ye asanzwe yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981, avukira i Kibeho, muri  Nyaruguru ho mu ntara yAmajyepfo. Ni mwene Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie akaba  umwana wa gatatu mu bana batandatu. 


Afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo twabana, maze nyuma yimyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi windirimbo za Kiriziya Gatolika.  Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amaze kugira imyaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere muri Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa kandi Mu mwaka wa 2001 yagize uruhare mu ishyirwa mu manota ry'indirimbo yubahiriza igihugu.


Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, aho yakuye impamyabumenyi mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 2008, nyuma yahoo Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010, mbere yuko agaruka mu Rwanda.


Mu mwaka wa 2010, Kizito Mihigo yashinze Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (Kizito Mihigo Peace Foundation) - KMP - iharanira amahoro nubumuntu mu bantu. Kuva icyo gihe yahise atangira kwigaragaza bikomeye mu muziki wo mu Rwanda.

 

Mu mwaka wa 2011 nibwo yasohoye indirimbo yari igenewe kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17, indirimbo yiswe “Twanze gutoberwa amateka" iyi ikaba yarakunzwe bitavugwa, inatuma ahita amenyekana mu Rwanda hose mu gihe gito cyane. Umwaka wa 2011 wagiye kuragira amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zatumye amenyekana bidasanzwe nka Turi abana bu Rwanda”  "Inuma", "Urugamba rwo kwibohhora", "Iteme" na "Arc en ciel” zose zasohotse mu mwakwa wa 2011. Muri Kanama 2011, Kizito Mihigo yahawe n'umufasha wa Perezida wa Repuburika, Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyagenewe urubyiruko rw'indashyikirwa (CYRWA award)


Mu myaka yakurikiyeho Kizito mihigo yagiye asohora indirimbo zigenewe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zose zabaga zitegerezanyijwe amatsiko nka "Ijoro ribara uwariraye" yo mu mwaka wa 2012, "Umujinya Mwiza" yo mu mwaka wa 2013 na "Igisobanuro cy'urupfu" yo muri  2014, iyi akaba ariyo yanyuma yasohoye mbere yo gufungwa,  aho ku itariki ya 15 Mata 2014, yafashwe agafungwa azira  ibyaha byo kugambanira ubutegetsi na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ibyaha yaburanye yemera kugeza ubwo muri gashyantare 2015 akatiwe igifungo cyimyaka 10. mu kwezi kwa 9 /2018 nibwo yahawe imbabazi na Perezida wa republika arafungurwa ahita asubukura ibikorwa bye byubuhanzi.


Indirimbo ya mbere yasohoye nyuma yo kuva muri Gereza ni iyo yise "Aho kuguhomba yaguhombya" indirimbo yidini irimo ubutumwa bwubaka.