DODIAN
Artist
DODIAN

DODIAN

Rwanda
0Followers
·
229Views
·
0.9Hits

Biography

Dodian ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB, akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali.

Amazina ye asanzwe ni Ngarukiyintwari Jean de Dieu. Yavutse mu 1993, avukira mu karere ka Rulindo Umurenge wa Buyoga ubu akaba atuye i kigali. 

Amashuri abanza yayize ahitwa cya Busoro akomereza mu yisumbuye muri E.S Buyoga aho yigiye icyiciro rusange aza gusoreza muri  E.S. Bwisege aho yize Imibare, ubugenge, n'ubutabire (PCM). Dodian yize kaminuza mu  muri KIE aho yize kwigisha Phyisic na chemistry.

Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2017 aho yagiye akora indirimbo zitandukanye  nk' iyitwa "narabyemerewe", "nzahagera", "unsayidire", "uwampa",  "iruhande", Indirimbo yakoreye amashusho ni  "Iruhande" n'iyitwa "Byanyabyo"  zose zasohotse muri 2018.